Yanditswe kuya 2017-11-23 09:46:48
Amateka y’inzara zazahaje abanyarwanda kugeza ubwo zihabwa n’amazina
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3470

Mu mateka y’u Rwanda, ya mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yaho, u Rwanda rwahuye mu bihe bitandukanye, n’inzara. Ubwinshi bwizo nzara ndetse n’urukirikirane rwazo byatumye inzara kimwe nk’ibindi biza bifatwa n’Abanyarwanda nk’indangagihe.

Mu myaka yo hambere abantu babaga bazi ko bavutse mbere cyangwa nyuma gato y’inzara iyi n’iyi. Abandi bo bazi ko igikorwa cy’ikimenyabose cyabaye mbere cyangwa nyuma y’inzara iyi n’iyi.

Zimwe mu nzara zizwi zabayeho, hari inzara ya Rukungugu yabaye ku ngoma y’Umwami Yuhi IV Gahindiro. Iyo nzara yabaye ahagana mu ntangiriro z’ikinyejana cya XIX. Yatewe n’amapfa yiganje mu gihugu. Nkuko Padiri Alexis Kagame abyandika mu gitabo cye yise « Un Abrégé de l’histoire du Rwanda », Umwami Gahindiro n’abiru bakoresheje icyo gihe Inzira y’ubwiru ya Rukungugu mu kuyirwanya. Iyo nzara yamaze umwaka umwe.

Nyuma yaho, mu gihe cy’ubukoloni bw’Abadage, mu Rwanda habaye n’izindi nzara, zirimo Ruyaga yo mu 1897-1903, Rwakabaga cyangwa se Kimwaramwara yo mu 1906-1909. Inzara Ruyaga yatewe n’inzige zateye imyaka, zikayona kugeza aho bivuyemo inzara. Naho Inzara ya Rwakabaga yatewe n’amapfa yiganje cyane mu majyaruguru no mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi, u Rwanda rwatewe n’izindi nzara zikomeye. Izo ni nka Rumanura cyangwa se Rumanurimbaba yo mu ntambara ya mbere y’isi yose. Iyo nzara yabaye hagati y’i 1916 n’i 1918. Yatewe n’intambara, ihunga ry’abantu, ubusahuzi bw’ibiribwa ndetse n’inzige zangije imyaka. Iyo nzara yatwaye abantu benshi : abapadiri bo kuri misiyoni ya Nyundo batangaje ko ku Nyundo honyine hapfiriye abantu barenga 25000.

Hagati y’i 1924 n’i 1926, u Rwanda rwongeye guterwa n’inzara ya Gakwege. Nyuma y’imyaka ibiri, hateye indi nzara yiswe Rwakayihura. Iyo nzara yabaye hagati y’i 1928 n’i 1930. Yatewe n’amapfa, yica abantu barenga 35000. Nyuma y’iyi nzara, ubuyobozi bw’Ababiligi bwatangiye gufata ingamba zo kurwanya inzara. Zimwe muri izo ngamba zirimo nko guhinga ku gahato imyumbati, ibijumba n’ibirayi. Iri hingishwa ku gahato niryo ryiswe “shiku”

Ababiligi bizeye ko izo zari gutuma nta nzara izongera gutera mu Rwanda. Ariko baje gutungurwa cyane ubwo inzara ya Ruzagayura yadukaga mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose.
Inzara ya Ruzagayura yatangiye ahagana mu Kwakira kw’i 1943. Yatewe n’amapfa yamaze imyaka ibiri. Ayo mapfa yatangiye muri Nzeli 1942, yongera kubaho nyuma gato y’itumba ryo mu 1943.

Ruzagayura yatewe kandi n’igabanyuka ry’ibiribwa ryaturutse ku ndwara y’ibirayi bita « mildiou/mildew », ndetse no ku ndwara y’ibishyimbo bita « chortophila » no ku ndwara y’ibijumba bita « rhizoctonia/rhizoctonie ». Nkuko bigaragara, izo ndwara zibasiye ibiribwa by’ibanze by’Abanyarwanda b’icyo gihe.

Inzara ya Ruzagayura yongerewe ubukana n’intambara ndetse n’uko icyo gihe Abanyarwanda bagombaga guha umusanzu Leta nkoloni y’Ababiligi yari ihanganye n’ingabo za Adolf Hitler mu ntambara ya kabiri y’isi yose (war effort/ effort de guerre). Uwo musanzu wari ugizwe n’ibiribwa n’amatungo.

Abanyarwanda batangaga inka, ibishyimbo, amasaka, amashaza byo kugaburira abasilikare b’abanyekongo ndetse n’abakozi bo mu birombe byo muri Congo.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru