Yanditswe kuya 2017-11-24 01:23:38
Uwahoze ari umukinnyi wa Real Madrid na Man City yakatiwe imyaka 9 y’igifungo
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 8448

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Bresil Robinho akaba yakatiwe n’inkiko zo mu Butaliyani imyaka 9 y’igifungo nyuma yo gushinjwa ko yafashe umwana w’umukobwa kungufu bahuriye mu kabyiniro gusa we akaba ahakana ibyaha aregwa.

Mu ntangiriro z’umwaka w’i 2013 ubwo uyu Robinho yari yasohokanye n’inshuti ze mu kabari kamwe mu mujyi wa Milan ho mu gihugu cy’Ubutaliyani nibwo uyu mukobwa ashinja Robinho kuba yarafashe ku ngufu umukobwa w’umunyalbaniya bahuriye mu kabyiniro.

Marisa Alija Ramos umunyamategeko wa Robinho akaba yatangarije Sportsmail ko umukiriya we arengana ibyo uyu mukobwa amushinja bitari ukuri. Nyuma yo kumva iki kirego Robinho akaba yiteguye kujya gutanga ubujurire kuri iki cyaha aregwa dore ko banamukatiye igifungo atari no mu Butaliyani.

Uyu mukinnyi ukina ataha izamu akaba yaramenyekaniye cyane ubwo yarari mu ikipe ya Real Madrid aho yaje kuhava yerekeza mu gihugu cy’Ubwongereza mu ikipe ya Manchester United mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2008 aho yaje kuva nabwo yerekeza mu gihugu cy’Ubutaliyani kurubu akaba yarari kubarizwa mu Bushinwa.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Gisa pacific

Napoe nyine

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru