Yanditswe kuya 2017-11-24 04:10:03
Israel Mbonyi arifuza gufasha abababaye akoresheje impano Imana yamuhaye
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 2716

Afite ubutumwa bwasubije mu byiringiro benshi haba abakijijwe n’abadakijijwe, umwanditsi akaba n’umuhanzi w’indirimbo z’ihimbaza Imana Israel Mbonyi kurubu urimbanije mu myiteguro yo gushyira hanze igitaramo cyo kumurika Album ya 2 yise “INTASHYO” twagiranye ikiganiro aduhishurira ibikubiye muri uyu muzingo ndetse n’icyo agomba gukoresha amafaranga azawukuramo.

Israel Mbonyi watangiye kumenyekana mu mwaka wa 2015 ubwo yasohoraga umuzingo (Album) ‘Uri Number One’ wari ugizwe n’indirimbo 8 zose yakoreye mu gihugu cy’Ubuhinde zigakundwa uko zakabaye. uyu muhanzi ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ya kabiri yise “INTASHYO” avuga ko yakoreye abababaye.

Mu kiganiro kihariye INGUFU.COM yagiranye na Israel Mbonyi yadutangarije ko iyi album yayikoze ahereye ku gitekerezo yagize ubwo yari mu bitaramo byo kumurika album ye ya mbere agahura n’abakennye ndetse n’abababaye ashaka icyo yakora ngo ahindure ubuzima bwabo ari ho havuye umushinga wo gutegura iyi album yo guhumuriza abari muri ubwo buzima ndetse no kugira icyo yabafasha ashoboye.

Israel Mbonyi yagize ati : “Intashyo ni umushinga mugari twatekereje bitari ugukora igitaramo gusa bikarangirira aho ahubwo tugomba no kwegera abatameze neza tukabahumuriza mu cyo tuzaba twakuye muri iyi Album.”

Kurubu Israel Mbonyi akaba yarashinze umuryango wo gufasha abakennye ndetse no kwita kubababaye yise “Israel Mbonyi Foundation” aho azajya abasha kubegera ndetse no kubafasha binyuze mu mpano yo kuririmba yahawe n’Imana.
Ku bigendanye n’igihe indirimbo yitiriwe Album izagira hanze uyu muhanzi yadutangarije ko mu masaha macye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo indirimbo Intashyo iraba yageze hanze.

Israel Mbonyi wiyemeje gufasha abababaye abinyujije mu mpano Imana yamuhaye yo kuririmba akaba yadutangarije ko imyiteguro y’igitaramo cyo kumurika album ye ‘INTASHYO’ igeze ku rwego ruri hejuru ya 80% igisigaye ari umunsi nyirizina ndetse no kwitegura mu buryo bw’umwuka barushaho kwegera Imana no kuyisaba ngo kizagende neza iki gitaramo.

Uyu muhanzi akaba yasoje atura abakunzi be umurongo wo muri Bibiliya Yesaya 40:1 “Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.” Ni ko Imana yanyu ivuga yongeraho ko asaba abakunzi be kuzaza muri Camp Kigali ku itariki ya 10 Ukuboza kwifatanya nawe bagahererwa hamwe umugisha mu gitaramo cyo kumurika Album ye yakabiri “INTASHYO”

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Augustin

Imana Imwongerereze Umugisha Muvyo Akora

Georges Mandevu

Byiza rwose,Imana izarushyaho kumuzamura

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru