Yanditswe kuya 2017-11-24 05:39:00
Menya byinshi k’umusimbura wa Mugabe wamaze kurahirira kuyobora Zimbabwe
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 9056

Perezida mushya w’Igihugu cya Zimbabwe Emmerson Mnangagwa kuri uyu wa Gatanu yarahiriye kuyobora iki gihugu cyari kimaze imyaka irenga 37 kiyoborwa na Mugabe waje guhirikwa kubutegetsi n’ingabo z’iki gihugu.

Mnangagwa akaba yari yaragannye inzira y’ubuhungiro ahunze ubutegetsi bwa Mugabe nyuma yaho abereye umwe mu barwanya ubutegetsi kandi yari yarahoze ari umwe mu bayoboke b’ishyaka Zanu-PF ryashinzwe na Mugabe.

Uruhande rwarwanyaga ubutegetsi muri Zimbabwe kimwe mu byo bategereje kubona impinduka muri iki gihugu ni ukujya kwiherezo kwa ruswa imaze kumunga iki gihugu bakaba aribyo basaba Mnangagwa ko yakwihutira gukora mu maguru mashya.

Emmerson Mnangagwa akaba ari mu kigero cy’imyaka 75 y’amavuko aho ari umubyeyi w’abana 9 akaba yari Perezida w’ungirije wa Zimbabwe ikindi azwiho n’uko yamaze imyaka igera ku 10 mu buroko mu gihe cy’ubutegetsi bwa bazungu batoteza abirabura bo muri icyo gihugu. Uyu mugabo kandi akaba afite imyaka irenga 37 muri politike ya Zimbabwe imwe yayimaze ari muri guverinoma y’iki gihugu aho yabaye minisitiri w’umutekano indi akaba yarayimaze ari mu nteko ishingamategeko ku ruhande rw’abatavuga rumwe na leta.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru