Yanditswe kuya 2017-11-24 13:12:32
Uruhu rw’impanga rwakijije umugabo wari ufite 95% yo gupfa
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 4996


Ku myaka 33 y’amavuko Frack, umufaransa wari ugeze ku kigero cya 95% cyo
gupfa yasubiranye ubuzima. Ni igikorwa akesha impanga za murumuna we.

Ibi bikaba byaratewe n’impanuka yakoze mu kwezi kwa Nzeri 2016 ubwo yaje
gushya uruhu. Ibintu byatumye agira ubushye bituma ajyanwa kwa muganga.

Akurikiranwa n’abaganga
Franck akaba yarajyanywe mu bitaro by’ahitwa Saint-Louis I Paris. Akaba ari
bwo yari inshuro ya mbere yakorerwaga ubwo butabazi.

Nk’uko byatangajwe na Maurice Mimoun, umuganga mu kubaga abantu, yavuze ko
uyu mugabo yari amaze inshuro zigera ku 10 ahabwa uruhu n’izo mpanga. Akaba
yari amaze igihe kinini akurikiranwa.

Icyatumye ahabwa ubutabazi n’izo mpanga bigakunda, ni uko izo mpanga zari
zihuje na we amaraso.

Uyu muganga akaba yavuze ko yakuyeho uruhu rwa Franck rwari rwarahiye
agashyiraho urw’impanga. Yongeyeho ko yakomeje kumukurikirana bigera aho
akira. Kugeza ubu uwari umupfu ku kigero cya 95%, ubu ni muzima 100%.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru