Yanditswe kuya 2017-11-25 00:28:54
Gariyamoshi yayobye umuhanda igenda km 160
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1417


Itsinda ry’abahinzi basanze gari yamoshi bagenderagamo yayobye inzira yari
kunyuramo, ubwo bari bamaze kugenda km 160.

Aba bahinzi bagera ku 1,500 bagiye ijoro ryose berekeza mu burengerazuba
bwa Maharashtra nyuma yo gusanga bayobeye mu gace ka Delhi.

Ariko mu masaha make baje kuvumbura ko iyo gariyamoshi itari kugendera mu
muhanda nyawo.

Aba bagenzi bavuga ko iyi gariyamoshi yagombaga kugera muri Maharashtra inyuze muri Uttar Pradesh,Rajsthan ndetse na Gujarat ariko iza guhindura
icyerekezo batabizi.

Shambhushete umwe mu bagenzi bari muri iyi Gariyamoshi ubwo yaganiraga
n’ikinyamakuru yagize ati :” Twatangiye urugendo saa 10h z’ijoro ku wa
Kabiri tugera Muthura muri Uttar Pradesh mu gicuku. Ahagana saa 4h za
Mugitondo nibwo twamenyeko tugeze muri Madhya Pradesh rwagati, mu
muhanda tutagombaga kunyuramo.”

Shambhushete yakomeje avuga ko bahagaritse gariyamoshi maze batangira
kwigaragambya.

Ati :”Ubuzima bwacu bwari mu byago. Gariyamoshi yari yayobye inzira, kandi
yashoboraga gukora impanuka. Twemeye ko badusubiza inyuma, abashinzwe
gariyamoshi bamaze kutwizeza ko ntakibazo turagira.”

Abashinzwe Gariyamoshi bo bavuga ko aba bagenzi ntakibazo bigeze bagira.

Bagize bati :”gariyamoshi yagendaga mu muhanda n’ubundi usanzwe
ukoreshwa. Abagenzi bashobora kuba bagize impungenge kubera ko bamenyereye
kuwukoresha bahindukira.”

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru