Yanditswe kuya 2017-11-25 02:35:37
Kera kabaye habonetse ingona y’ibara ry’umweru
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 8877

Mu gihugu cya Austaria habonetse ingona idakunze kuboneka ishaje cyane
ifite ibara ry’umweru, iyi ngona yahawe izina rya Bandia yabonetse mu kiyaga
cya Adelaide muri iki cyumweru.

Umwe mu babonye iyi ngona unashinzwe gukurikirana ubuzima bw’ibinyabuzima
muri iki gihugu cya Austalia yatangaje ko iyi ngona yapimaga metero 3
z’uburebure, iyi ngona ngo yagize iri bara ry’umweru kubera kubura kwa
Hypomelanism ituma ku mubiri hazaho utuntu tumeze nk’amabuye.

Abaturiye iki kiyaga batangaje ko iyi ngona isa niyigeze kurya umurobyi
wari muri iki kiyaga cya Adelaide ahagana mu mwaka wa 2014.

*Wakwibaza uti ese iyi ngona y’umweru yo kwidakunda kuboneka ?*

Ingona zo muri iki gihugu inyinshi zifite ibara ry’umukara kimwe n’izindi
zisanzwe gusa ngo izi kuba zifite amabara adasa n’ayizindi ngona ngo niyo
mpamvu zidakunda kuboneka.

Iyi ngona yitwa Bandia
Briton umwarimu muri kaminuza ya Darwin yatangaje ubwoko bw’izi ngona
Budakunze kuboneka gusa ngo izi ngona z’ibara ry’umweru zikunda kwigaragaza
zikiri ntoya gusa ngo iyo zimaze gukura ntizikunze kugaragara ahari ho hose.

Briton yakomeje avuga ko yabonye ingona nyinshi gusa ngo yatangajwe no
kubona inkona ingana itya igifite ibara ry’umweru.

Ingona ni inyamaswa ikunda kwibera mu mazi ndetse ikaba inatungwa n’ibiba mu
mazi gusa hari igihe iva mu mazi ikajya nko kota akazuba ndetse no gushaka
icyo kurya ku gasozi.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru