Yanditswe kuya 2017-11-25 09:13:02
Ishyaka rya FDC ryabonye umusimbura wa Kiza Besigye
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3153


Mu gihugu cya Uganda ishyaka ritavuga rumwe ni riri kubutegetsi ryatoye
umuyobozi mushya kuri uyu wa gatanu aya matora akaba yabereye kuri stade ya
Mandela hafi y’umugi wa Kampala.

Patrick Oboi Amuriat niwe watsindiye umwanya w’umukuru w’ishyaka ritavuga
rumwe ni riri ku butegetsi. Uyu mwanya yari awuhanganiyeho n’uwitwa
Generari Mugisha Muntu. Oboi wegukanye itsinzi yatowe ku majwi 641 mu gihe
Mugisha bari bahanganye yagize amajwi 463.

Patrick Oboi Amuriat arahirira kuyobora ishyaka rya FDC
Oboi wegukanye instinzi yabaye umudepite mu ntekonshingamategeko mu gihe
kingana n’imyaka itanu Dokita Kiza Besigye washinze iri shyaka rya FDC nawe
yari yitabiriye amatora y’umuyobozi mushya w’iri shyaka rya FDC.

Mu gihe amatora y’ishyaka ritavugarumwe ni riri ku butegetsi bamwe mu
bayoboke biri shyaka bari bigiriye gutera insanane,insanane zikaba ari
imbonekarimwe muri iki gihugu cya Uganda kuburyo iyo zaguye abaturage
bahagarika gahunda zabo za buri munsi bakajya kwishakira aka kaboga.

Patrick Oboi Amuriat umuyobozi mushya wa FDC
Dan Mugarura Umuyobozi wa komisiyo y’amatora kuri uyu wagatandatu nibwo
yatangaje ko Oboi ariwe watsinze amatora y’umukuru w’ishyaka rya FDC. Iri
shyaka rikaba ryarahoze riyoborwa na Kiza Besigye.

Moses Byamugisha umwe mu bahataniraga uyu mwanya w’ishyaka rya FDC yabonye
amajwi 3 mu gihe Daniel yabonye amajwi 2 muri aya matora ya FDC.

Kiza Besigye nawe yari yaje gutora
Generali Muntu niwe wahoze ayobora iri shyaka mu 2012, yariyongeye
kwiyamamaza gusa ntibyamuhira, amatora bamaze gutangaza uwatsinze
yashimiye Oboi ndetse anamwifuriza kuzuza inshingano ahawe n’ishyaka rya
FDC.

Oboi yatangaje ko azakorana bya hafi na Generari Muntu kugira ngo bazateze
imbere ishyaka rya FDC. Ishyaka rya FDC ryashinzwe mu mwaka wa 2014
rishingwa na Kiza Besigye uhora uhanganye na Perezida Yoweli Kaguta
Museveni.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru