Yanditswe kuya 2017-11-25 20:50:32
Ishyaka rya NASA ntirizitabira irahira rya Kenyatta
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3174


Ubuyobozi bw’ishyaka ritavuga rumwe ni riri ku butegetsi ryatangaje ko riri
gutegura imyigaragambyo izakorwa ku munsi Perezida Uhuru Kenyatta
azarahiriraho.

Iyi myigaragambyo iri gutegurwa kuzaba kuri uyu wa wa kabiri y’ishyaka rya
NASA izabera ku kibuga cya Jacaranda mu gace ka Embekasi mu mugi wa
Nairobi. Polisi yo muri iki gihugu cya Kenya yatangaje ko uyu munsi
wirahira utazoroha kuko abayoboke ba Odinga bashobora kuzateza umutekano
muke mu mugi wa Nairobi ndetse n’abapolisi bakazaba bafite akazi gakomeye
ko guhosha umutekano muke bateganyako ushobora kuzaterwa n’abayoboke ba
Odinga.

Abayobozi ba NASA bayobowe na Odinga
Ishyaka rya NASA ryatangaje ko ritemera instinzi ya Uhuru Kenyatta ndetse
ko amatora aheruka gusubirwamo tariki ya 26 Ukwakira atabaye mu mucyo iri
shyaka ryakomeje rivuga ko ritazitabira irahira rya Kenyatta.

Musalia Mudavadi Umuyobozi wiri shyaka yatangaje ko bazakoresha inzira
zose zishoboka kugira ngo berekane ko Uhuru Kenyatta atatsinze
amatora. Madavadi yakomeje ashishikariza abanyakenya kutazitabira irahira
rya Kenyatta Mudavadi yatangaje ko bazaba bari kwibuka abayoboke ba NASA
bishwe n’abapolisi bo muri iki gihugu aho kugirango bitabire irahira rya
Kenyatta.

Biteganyijwe yuko Kenyatta azarahirira kuyobora igihugu cya Kenya ku
itariki ya 28 Ugushingo 2017 akaba ari kuri uyu wa kabiri w’icyumweru
gitaha. Japhet Koome Umuvugizi wa polisi mu mugi wa Nairobi yatangajeko
itegeze imenyeshwa iby’iyi myigaragambyo ya NASA izaba kuri uyu munsi wa
kabiri igihe Uhuru azaba arikurahira.

Koome yakomeje avuga ko umuturage uwariwe wese uzitabira iyi myigaragambyo
ya NASA azahanwa hakurikijwe itegeko. Uhuru Kenyatta agiye kurahirira
kuyobora igihugu cya Kenya nyuma yaho yatangajwe nk’umukandida watsinze
amatora , nyuma yaho abayoboke ba NASA bahise bajyana ikirego mu rukiko
bavuga ko amatora aheruka kuba 26 Ukwakira ko ataciye mu mucyo gusa biza
kurangira urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko Uhuru Kenyatta ariwe wegukanye
insinzi y’umukuru w’igihugu cya Kenya.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru