Yanditswe kuya 2017-11-25 21:06:25
Abagera kuri 305 biciwe mu rusengero bari gusenga
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3247


Mu Misiri hari gukorwa iperereza ku bihishe inyuma y’igitero cyagabwe ku bantu bari barimo gusenga mu musigiti wa Sinayi, bavugwa ko bari bafite idarapo rya islamic state.

Abantu bagera kuri 305 nibo baguye muri iki gitero cyagabwe ku bantu bari
mu masengesho yo kuwa gatanu mu musigiti. Iki gitero nta muntu numwe wigeze
acyigamba.

Umushinjacyaha wa Misiri yavuze ko abagabye icyi gitero bageraga kuri 30.
Igisirikare cya Misiri cyatangaje ko cyateguye igitero cyo mukirere ku
mutwe witerabwoba.

Ingabo za Misiri zimaze igihe kirekire zihanganye n’imitwe yiterabwoba
igendera ku matwara ya kisilamu muri Sinayi Peninsula. Ndetse n’abiyahuzi
bihishe inyuma y’ibitero byagabwe gu gace k’ubutayu, bivugwa ko bakorana
na Islamic State.

Iki gitero cyagabwe ku wa gatanu mu mujyi wa Bir-al-Abed ni kimwe mu bitero
byahitanye abantu benshi, kandi cyashegeshe igihugu bikomeye.

Ubwo uyu musigiti wa Al-Rawda waturitswaga kandi ,abantu bitwaje intaro
bari bahagaze hanze maze batangira kurasa urufaya rw’amasasu kubageragezaga
gucika. Bamwe muri bo bari bambaye za masike ndetse n’imyenda ya
gisirikare.

Aba barwanyi nkuko bitangazwa, barashe ku binyabiziga byari biri aho hafi
ndetse barasa no ku mbangukiragutabara yageragezaga gutabara abari
bakomerekeye muri iki gitero.

Mu baguye muri iki gitero harimo abana bagera kuri 30, naho abandi bagera
ku 100 barakomereka.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru