Yanditswe kuya 2017-11-25 21:17:38
Mu kanya nk’ako guhumbya Nzogera ku cyo Yavuze, Adonis Mucyo arataramira abakunzi be
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 1225


Adonis Mucyo benshi bazi nka Nzogera ku cyo Yavuze, araba arimo gutaramira
abanyarwanda kuri uyu mugoroba wo kuri cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo
2017 muri Kigali Serena Hotel i saa 5:00.

Ni igitaramo yise Made in Heaven cyo kumurikira abakunzi be umuzingo
w’indirimbo 12 yise Urwibutso. Ni umuzingo w’indirimbo zirimo izibwira
abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisito.

Adonis akaba agiye gushyira hanze uyu muzingo nk’umuhanzi ku giti cye nyuma
yo gutandukana n’itsina rya One Nation. Ni itsinda ryabarizwaga mu gihugu
cy’abaturanyi cy’Uburundi. One Nation ikaba yaraje gutandukanywa bitewe
n’ibibazo by’imvururu zaberaga mu guhugu cyabo cy’Uburundi.

Ku nshuro ye ya mbere mu Rwanda, Adonis Mucyo araza gushyira ahagaragara
Album anakora muri zimwe mu ndirimbo za One Nation yagiye amanyekaniraho
zirimo na Nzogera ku cyo Yavuze ndetse n’izindi.

Abahanzi batandukanye barimo Domnic Nic ndetse na Kingdom of God Ministres
baraza kuba bamuherekeje.

Abazitabira igitaramo ngo bazanahabwa izo ndirimbo zose zirimo Urwibitso, Ndi
Amahoro ndetse n’izindi.

Kwinjira ni 10,000 rwf, 5,000 rwf ndetse na 3,000rwf.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
uzaribara

Ubutumwa bwiza ntibugurishwa butangirwa ubuntu, iyo ugize amahirwe ubona abaza kubwumva Bible iravuga ngo mu minsi yimperuka amatwi yabantu azaba abarya badashaka kumva Ubutumwa bwiza ngo mbakize

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru