Yanditswe kuya 2017-11-26 22:06:23
Bob Wine, umuhanzi akaba n’umunyapolitiki yasuye umugi wa Hoima
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1019


Mu gihugu cya Uganda umuhanzi akaba n’umunyapolitiki Bob wine yakiriwe
n’abantu benshi mu gaee ka Hoima.

Abaturage benshi biganjemo abacuruzi abatwara abagenzi ndetse n’abandi nibo
bari baje gusanganira Bob wine muri aka gace ka Hoima. Bob wine yageze mu
gace ka Hoima ahagana mu masaa 5h30 nuko yakirwa n’abaturage baririmba
siloga yitwa togikwataho, iyi siloga ikaba iririmbwa n’abaturage
batemeranywa n’imyaka umukuru w’igihugu agomba kumara ku butegetsi muri iki
gihugu cya Uganda.

Bob Wine yakirirwa n’abaturage
Muri iki gihugu cya Uganda, umuntu itegeko ryemerera kuba umukuru
w’igihugu ni ukuva ku myaka 35 kugeza ku myaka 73 y’amavuko bityo iri
tegeko rikaba rigonga Perezida Museveni ushaka kongera kwiyamamariza
kuyobora iki gihugu cya Uganda.

Bob wine yari yaje kuririmbira abaturage bo mu mugi wa Hoima nuko yakirwa
n’abantu benshi barimo abana, abagore, abagabo, abasaza n’abakecuru baje
kwihera amaso uyu muhanzi akaba n’umunyapolitiki.

Polisi yo muri uyu mugi wa Hoima yari yategetswe kutemerera Bob wine
kuririmbira muri uyu mugi gusa nta mu polisi n’umwe wigeze agaragara ashaka
kubangamira ibikorwa bya Bob wine. Bigeze nimugoroba Bob wine yakomeje
kuririmba nuko abaturage bakomeza kwiyongera baje kureba Bob wine.

Bob wine yari asanzwe azwi nk’umuhanzi uririmba injyana ya hip hop nuko
nyuma aza kugira igitekerezo cyo kwiyamamariza kuba umudepite nuko atorwa
n’abantu benshi. Akimara kugera ku mwanya w’ubudepite yahise arwanya
igitekerezo cy’uko hahindurwa itegekonshinga ryongera imyaka umukuru
w’igihugu agomba kumara ku butegetsi.

Iki kibazo cy’imyaka umukuru w’igihugu agomba kumara ku butegetsi cyateje
impagarara muri iki gihugu cyane cyane mu ba depite dore ko hari aho
abadepite bagaragaye barikurwana bazira iki kibazo cy’imyaka umukuru
w’igihugu agomba kumara ku butegetsi. Abadepite bamwe na bamwe bahawe
amafaranga kugira ngo bemere gusinya ikemezo cy’iyongerwa ry’imyaka umukuru
w’igihugu agomba kumara ku butegetsi gusa Bob wine urwanya iki cyemezo aya
mafaranga yarayanze ahita ayasubiza inteko nshingamategeko.

Bob wine amazina y’ababyeyi ni Robert Kyagulanyi Ssentamu, akaba azwi
nk’umuhanzi, umunyapolitiki n’umushoramari. Yabaye umudepite ku itariki ya
11 Nyakanga 2017. Bob wine yavutse ku itariki 12 Gashyantare 1982
yabatirijwe mu idini rya katolike , kaminuza yayigiye muri Makelele akaba
yarize umuziki ndetse no kubyina, Bob Wine yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi
murizo gusa iyo yamenyekaniyeho cyane n’iyitwa Kiwani.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru