Yanditswe kuya 2017-11-26 22:25:14
Ingwe yari yatembereye mu mugi wa Paris iraraswa
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 4572


Mu gihugu cy’Ubufaransa Ingwe yatorotse Parike nuko itembera umugi wa
Paris, iyi ngwe yari hepfo y’inyubako ya Eiffeli, abashinzwe umutekano
bahise bayirasira muri uyu mugi wa Paris.

Polisi yo muri iki gihugu ibicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twiter
yari yatangaje ko hari ingwe iri mu mugi wa parisi bityo ko abaturage
bagomba kwitonda, nta muntu numwe wigeze akomeretswa n’iyi ngwe.

ntiwamenya uburyo yatorotse parike
Umuvugizi wa polisi wo muri uyu mugi wa Paris yatangaje ko iyi ngwe
yapimaga ibiro 200, iyi ngwe yagaragaye muri uyu mugi ahagana mu ma saa
6h00 zo ku mugoroba, inzira ya gariyamoshi yo muri uyu mugi wa Parisi
ntiyakoreshejwe. Abaturage bakimara kubona iyi ngwe bahise bitabaza inzego
z’umutekano ngo zibakize iyi ngwe.

Ralph yagize ati” twumvishe amasasu atatu aturitse nuko tujya kureba
ikibaye tuhageze dusanga n’abapolisi bageragezaga kurasa ingwe, yari nini
cyane.” Iyi ngwe kugira ngo ipfe yarashwe amasasu atatu.

Yarashwe na polisi
Iki kibazo cy’itoroka ry’ingwe s’aha gusa ribaye kuko no mu gihugu
cy’Ubuhinde ingwe iherutse gutoroka Pariki nuko igwa mu mazi inanirwa
kwikuramo nuko abaturage bakora akantu kameze nk’igitanda nuko bagashira mu
mazi ingwe iryama kuri ka gatanda bakurura imigozi nuko ivamo ihita
yirukira mu ishyamba ryari hafi aho.

Si ngwe gusa itoroka Pariki ahubwo n’ingona zijya ziva mu mazi maze
zigasura abaturage. Mu gihugu cy’Ubuhinde umusore umwe aherutse kuba
aryamye nuko yumva ikintu kiri gusakuriza hanze akihagera ahita akubitana
n’ingona nini nuko yitabaza abaturanyi bahageze bahambira ya Ngona nuko
bitabaza abashinzwe pariki baraza bayitwara mu mu gezi wari hafi aho.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

Uko ubyumv

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru