Yanditswe kuya 2017-11-27 05:07:34
Messi mu bihe bikomeye mu mupira w’amaguru yaherukagamo mu myaka irindwi ishize
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 6101

Umukinnyi w’umupira w’amaguru Lionel Messi uzwiho kuba atajya atatira kureba mu nshundura kurubu ari mu bihe bikomeye byo kubura ibitego dore ko kurubu amaze gukina imikino irenga 5 nta gitego aratsinda.

Mu mikino itanu ishize ikipe ye ya Barcelona yakinnyemo n’amakipe atandukanye haba mu mikino ya Champion league ndetse no mu mikino ya shampiyona iheruka ariyo (Olympiakos, Séville, Leganés, Juventus hamwe na Valence) uyu mukinnyi akaba yaramaze iminota irengaho 450 nta gitego atsinze.

Ibintu nk’ibi byaherukaga kuba kuri uyu mukinnyi mu mwaka w’i 2010 ubwo ibitego byarumbye gusa kurundi ruhande nubwo atari mu bihe byiza kurubu byo gutera mu izamu Messi ntabura gutanga imipira ya nyuma ivamo ibitego ku bakinnyi bagenzi be dore ko no mu mukino waraye uhuje iyi kipe ya Barca na Valence bikarangira banganya 1-1 ariwe wahaye umupira Jordi Alba wavuyemo igitego.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Niyongabire Eslon

None Icyo Cyamamare Kizava Muri Iyomyaku Ryari ?

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru