Yanditswe kuya 2017-11-27 06:18:37
Burundi : Abarimu bategetswe gutanga umushahara wose w’ukwezi mu kigega cy’amatora
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 5818

Mu kwishikamo ibisubizo ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi hari gukorwa ibishoboka byose ngo iki gihugu gikusanye amafaranga azakoreshwa mu matora ya Perezida azaba mu mwaka wa 2020 gusa aba barimu bakaba bari kwijujutira ko iki cyemezo cyafashwe nta ruhare bakigizemo.

Abarimu bo ntara ya Muyinga muri komine Butihinda muri Lycee Rabiro basabwe gutanga umushahara wose w’ukwezi ngo leta ibone amafaranga azakoreshwa mu matora y’umukuru w’igihugu.

Nkuko tubikesha RPA itangazako mu nama y’ubuyobozi bw’iki kigo yateranye kuri uyu wa Gatanu w’icyumweru gishize aribwo hafatiwemo iki cyemezo cy’uko umushahara w’uku kwezi w’abarimu bigishiriza muri iyi Lycee ugomba gushyirwa mu kigega cyo gushyigikira amatora w’umukuru w’igihugu gusa aba barimu bakaba batarigeze bagira icyo babazwa kuri iyi ngingo.

Aba barimu bakaba bagaragaza impungenge z’uko n’umushahara babonaga utabashaga kubatunga noneho nawo wose bakaba batiyumvisha uburyo wose wafatiranwa ngo urategura amatora azaba muri 2020.

Erick M. RUZINDANA/ INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
DANIEL

Uko ubyumva NIVYIZA CANE AMATORA NIMEZA !CANE IBISIGAYE BAZOKWIHANGANA !

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru