Yanditswe kuya 2017-11-27 07:30:03
Umufasha wa Beckham yakozwe ku mutima n’inkunga ikomeye yahawe n’umugabo we
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 4753

Icyamamare mu mukino wa Ruhago David Beckham wamamaye cyane mu gihugu cye cy’Ubwongereza ndetse no hanze y’imbibi akarushaho kumenyekana ubwo yashyingiranwaga n’icyamamare umuhanzikazi Victory wabarizwaga mu itsinda rya Spice Girl bari bafite indirimbo zakanyujijeho mu minsi yo hambere yateye inkunga umufasha we ngo abashe kwaguka mu mwuga.

David Beckham nawe waje kuyoboka inzira yo kumurika imideri nyuma yaho abifashijwemo n’uyu mufasha we umaze gukuramo ubwamamare ku rwego rwo hejuru kurubu David Beckham akaba yateye inkunga Victoria ingana na Miliyoni zigera kuri 30 z’Amapawundi ngo abashe kwagura ibikorwa bye by’imideri.

Ibi bikaba byakoze ku mutima umufasha we Victoria Beckham ntiyabasha kubyihanganira. Victoria yagize ati : “Ntako bisa kugira umufasha unyizera, ndetse n’ibyo maze kugeraho byose yagiye yitanga bikomeye ngo tubashe kubigeraho.”

Kuruhande rwa David Beckham we asanga ibyo uyu mufasha we amaze kugeraho ari bicye kuko ibiri imbere aribyo byiza kurushaho bitewe n’umuhate n’umurava agira muri aka kazi ko guhanga imideli.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Emmanuel

nuko nuko rwose umufasha mwiza akora abikora nkuwikorera cyaneee

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru