Yanditswe kuya 2017-11-27 23:12:11
Umunsi w’amavuko wa Robert Mugabe wagizwe umunsi mukuru muri Zimbabwe
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 3238


Umunsi w’amavuko wa Robert Mugabe wagizwe umunsi mukuru uzajya wubahirizwa
na buri wese muri iki gihugu cya Zimbabwe.

Ubuyobozi bwo muri Zimbabwe bwasohoye itangazo rivuga ko umunsi w’amavuko
wa Robert Mugabe uzajya wubahirizwa na buri wese. Umunsi w’amavuko wa Robert
Mugabe ni buri Gashyantare tariki ya 21.

Iritegeko ryasohotse kuri uyu wa gatanu igihe Emmerson Munangagwa
yarahiriraga kuyobora igihugu cya Zimbabwe. Ubuyobozi bwa Mugabe bwari
bwasabye ko umunsi w’amavuko wa Mugabe wagirwa umunsi mukuru uzajya
wubahirizwa na buri wese muri iki gihugu,ibi byari byarasabwe mu Kanama uyu
mwaka.

Abaturage bishimira perezida mushya
Robert Mugabe yakuwe ku butegetsi mu cyumweru gishize aho yakuweho
n’igisirikare gifatanyije n’ishyaka rya Robert Mugabe rya
ZANU-PF, kwirukanwa kwa Emmerson Munangagwa niko kwabaye imbarutso ya Mugabe
gukurwa ku butegetsi bwa Zimbabwe kuko Mugabe yashaka ko umufasha we Grace
Mugabe ko yaba ariwe uzasigarana ubutegetsi dore ko ari nawe wari umukuru
w’ishyaka rya ZANU-PF. Igisirikare cyahise kibikemura mu maguru mashya
gihita gikuraho umukambwe Robert Mugabe.

Mugabe akimara gutangaza ko yeguye ku mwanya w’umukuru w’igihugu Emmerson
Munangagwa yahise ava hanze aho yari yahungiye nuko aba ariwe ugirwa
umukuru w’igihugu akaba yararahiriye kuyobora Zimbabwe kuri uyu wa gatanu.

Rober Mugabe yagiye ku butegetsi igihe iki gihugu cyabonaga ubwigenge
ahagana mu 1980. Uyu mukambwe yagiye atsinda amatora menshi gusa nyuma biza
kuzamo akavuyo andi mashayaka nayo atangira kumureba nabi. Igihe yari amaze
kubutegetsi urwego rw’ubukungu rwaragabanutse muri iki gihugu ugereranyije
no muri 1980.

Umukambwe Robert Mugabe nubwo yaje kwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu
yeguye ku munsi wa nyuma yari yagenewe n’inteko nshingamattegeko kuko
yateganyaga kumukuraho binyuze mu nzira mbi. Nubwo Mugabe yavuye ku mwanya
w’umukuru w’igihugu ntiyakwibagirana mu mitima y’abanya Zimbabwe ko ariwe
waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu cya Zimbabwe.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Desire

Ni muri Zimbabwe ntabwo Ari Zambia nkuko umutwe winkuru yanyu ubivuga please mukodore

Desire

Ni muri Zimbabwe ntabwo Ari Zambia nkuko umutwe winkuru yanyu ubivuga please mukodore

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru