Yanditswe kuya 2017-11-27 23:00:33
Yasambanye n’abagabo 7 bapfira umunsi umwe
Ibitekerezo:  4 Abayisuye: 14468


Umugore w’imyaka 40 yatangarije mu rusengero nyuma yo kumarana agahinda igihe kirekire avuga ko amaze kuryamana n’abagabo barindwi bose bagahita bapfa bamaze kumvikana gahunda yo kurushinga.

Uyu mugore akaba yaravugiye mu rusengero ko yabyaranye n’umugabo we abana batatu gusa akaza gupfa mu mwa wa 2009 ariko akavuga ko yasize amutongereye kugirango atazashaka undi mugabo uwo ariwe wese akoresheje ikimera gikoreshwa n’abapfumu kitwa “Runyoka” mbere yuko apfa.

Runyoka akaba ari ikimera gikunda gukoreshwa muri Afurika y’iburengerazuba aho umugabo n’umugore bamaze kurushinga byemewe bakakinnywa bombi kugirango hatazagira uca undi inyuma cyangwa hatazagira ushaka bwa kabiri igihe umwe yitabye imana.

Uyu mugore akaba yaricujije imbere y’imbaga y’abakirisitu nyuma yo kugerageza kuba yashaka undi mugabo abo yaryamanye nabo bose bakitaba Imana, ndetse bamwe bakaba batangiye no kumwita umurozi higanjemo abo mu miryango yabo bagabo bose bapfiriye rimwe. Akaba yaranatangaje ko yifuza umugabo nubwo afite iyo mitongero yose akaba yarahisemo kuza murusengero kubera yahabwaga akato aho atuye.

Yanditswe na Salomo George


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

Ihangane

Nsabiyera Moise

Uko ubyumva:uyumugore ndabona Arimogutatirigigango.Kandi sibyiza Ndabona Akwiriye Kubahiriza Ibyo Yasezeranyen’umugabowe Kuko Nibyo Byamuh amahoro.

celestin

Azajye mubapfumu bazabirajyiza

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru