Yanditswe kuya 2017-11-28 00:06:11
Abakunzi b’umukino wa Ank 1 bashyizwe igorora
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 193

Nyuma y’aho umunyarwanda akoze umukino ndetse kuri ubu ukaba umaze gukundwa n’abatari bake,kuri ubu uyu mukino ugiye gutangiza amarushanwa azaba arimo n’ibihemo bitandukanye.

ingufu.com iganira na Dushimeyezu Eric uzwi ku izina rya Lucas wakoze uyu mukino yavuze ko hagiye gutangira igergezwa ry’uyu mukino, hategurwa amarushanwa yoroheje noneho nyuma hagategurwa shampiyona yawo.

yagize ati :"Ubu turi gutegura amarushanwa yoroheje ameze nk’igerageza nyuma ariko tugatangira shampiyona y’umukino y’amakipe y’abantu bazaba bamaze kumenya uyu mukino".

biteganyijwe ko amarushanwa azaba tariko ya 30 z’uku kwezi k’Ugushingo mu kibuga giherereye mu mujyi wa kigali kuri New Panafrica Bar, iherereye ku Muhima hafi y’iposita, aya marushanwa akazatangira saa kumi akarangira saa yine z’ijoro.
Aya marushanwa yateguwe ku nkunga ya City Radio, Club Rafiki, BTN TV, Ingufu.com,Family TV, Hope Line Sport ndetse na New Panafrica Bar.

INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru