Yanditswe kuya 2017-11-28 02:44:37
Ibanga Wema Seputu yakoresheje ngo ananuke
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1912


Abantu b’ibyamamare bafite ababakurikira benshi barimo abakinnyi ba filime,
abakinnyi b’umupira ndetse n’abahanzi ni abantu baba bafite abafana
babakurikirana umunsi ku munsi haba ku myenda bambara , ubwoko bw’ibiryo bakunda n’ibindi.

Ni kenshi uzajya wumva abafana b’icyamamare runaka bavuga bati kanaka
yarananutse ugereranyije nuko yari ameze abandi ukumva bavuga bati kanaka
yarabyibushye cyane kubera urukundo baba bamukunda bakurikirana ubuzima bwe
bwa buri munsi.

Uko Wema Sepetu asigaye angana
Aba fana b’umukinnyi wa filime wo mu gihugu cya Tanzaniya Wema Seputu bari
bamaze iminsi bibaza ku cyatumye ananuka banakeka ko ashobora kuba
yarananutse kubera ko ubuzima bwe butameze neza gusa uyu munsi Wema Seputu
ku mugaragaro yeruye icyamuteye kunanuka.

Wema Seputu yagize ati” ku nanuka kwange nta zindi mpamvu ahubwo nuko
najyaga kwambara imyenda ngasanga yabaye mito cyane bityo rero nahisemo
kwigabanyisha kugira ngo ngire umubiri uringaniye utabyibushye cyane kandi
utananutse cyane.” Wema yakomeje avugako yabonaga agenda abyibuha buri
munsi bityo rero ahitamo kugabanya ubunini bwe.

Mu minsi ishize Wema Seputu yari ari mu Rwanda aho yakiriwe n’abafana be
benshi ba hano mu Rwanda biganjemo abamukurukira ku rukuta rwe rwa
Instagram. Muri iki cyumweru gishize kandi nibwo Wema yagombaga kwitaba
arukiko aho yashinjwaga gukoresha ibiyobyabwenge gusa ntiyabonetse mu
rukiko ahubwo nyina niwe wagiye ku muhagararira avuga ko Wema yagiye
gushingura umuntu wo mu muryango we. Urukiko rwihanangirije uyu mu mama
runamubuza kutazongera gukora aya makossa ukundi.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru