Yanditswe kuya 2017-11-28 03:54:07
Chris Brown na T.I bikomye isi ikomeje gufunga amaso ku kibazo cy’abimukira bo muri Afurika
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 910

Aba bahanzi bakora muzika muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri babyukiye ku mbuga nkoranyambaga zabo za Instagram bagaragaza akabari ku mutima ku buryo isi ikomeje kurenza ingohe mu gukemura ndetse no kwamagana ikibazo cy’icuruzwa ry’abirabura ba abimukira muri Libya.

Chris Brown wigaruriye imitima ya benshi mu rubyiruko bakunda injyana zigezweho yagaragarije isi uburyo abona Uburengerazuba bw’Isi iyo hagize ikintu kibi cy’iba isi yose ihaguruka ikabyamaganira kure mu gihe ikibazo cy’ubucakara ndetse n’igurishwa ku bana ba Afurika mu gihugu cya Libya bakirengeje ingohe bararuca bararumira.

Abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram Chris Brown yagize ati : “Mu gihe harasarwa igisasu mu Bufaransa nabonye isi yose yahagurutse kuri FB (Facebook) ngo dusengere Ubufaransa, Mu gihe muri Manchester naho bahateraga igisasu byari uko. Muri Texas ubwo habaga umwuzure buri umwe yarahagurutse ngo dusengere Texas. Ariko ubucuruzi bw’abacakara (abimukira) muri Libya buri kuba buri wese yaruciye ararumira.”

Icyamamare Chris Brown ufite abantu barenga miliyoni 40 bamukurikiye kuri uru rubuga akaba yatumye bamwe mu bamukurikiye barenga ibihumbi bitatu bagaragaza amiyumvo ye kuri iki kibazo abandi bagaya isi kuba ntacyo irakora ngo icyemure iki kibazo.

Kuruhande rw’umuhanzi T.I we mu magambo yuzuye agahinda yabajije isi uruhande iriho kuba ntacyo bakora ngo bakemure iki kibazo ndetse yibutsa amahanga yakuyeho Khadafi ko ari ibi bifuzaga, T.I yagize ati : “Ndibaza nimba Khadafi yari umunyagitugu kuki ibi bitigeze bibaho ubwo yarakiri ku butegetsi ? Nuko ubu nta amahitamo ahari ariko nasoza mvuga ko bishoboka ko ibi biri kuba kubera kubura kwe.”

Twabibutsa ko Leta y’u Rwanda ari icyo gihugu cya mbere cyafashe iyambere mu kugira icyo bakora mu gukemura iki kibazo aho yemeye kwakira abimukira barenga ibihumbi 30 kuza gucumbikirwa mu Rwanda.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru