Yanditswe kuya 2017-11-28 06:06:10
Mu birori byasusurukijwe n’Urukerereza Kenyatta yarahiriye guharanira ubumwe mu banyakenya bose-AMAFOTO
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 13899

Mu muhango w’irahira rya Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wari usanzwe ari nawe uyobora iki gihugu muri manda ishize yarahiriye guharanira kwishyira ukizana kwa buri muturage haba abamutoye ndetse n’abataramutoye ibi birori bikaba byasusurukijwe n’itorero ry’igihugu cy’u Rwanda Urukerereza.

Ni ibirori byitabiriwe n’abakuru ba guverinoma batandukanye ndetse n’abahoze ari abayobozi baturutse imihanda yose y’Afurika kuri uyu wa Kabiri nibwo Uhuru Kenyatta yarahiriye imbere y’imbaga y’abaturage muri Sitade ya Kisarani iherereye mu murwa mukuru wa Nairobi ko agiye guharanira ubumwe bw’abanyakenya mu muhango wari witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Nyuma yo kurahirira kuyobora abanyakenya bose muri manda igiye gukurikiraho y’imyaka 5 yarahiriye Uhuru Kenyatta yagize ati : “Ndahamagarira buri muyobozi muri buri rwego ayobora gukora ibyo ashinzwe kandi neza akaba umuyobozi wa Abanyakenya bose atitaye ku ishyaka rya politike baturukamo haba abantoye n’abatarantoye.”

Kenyatta mu byo yagiye agarukaho cyane harimo kugaragarira amahoro mu benegihugu ba Kenya kuko ahatari amahoro nta terambere ryagerwaho.
Perezida Kenyatta yagarutse kuba nta kintu na kimwe cyagakwiye gutandukanya abenegihugu haba ibyo batumva kimwe ko ahubwo bakwiye kwicara hamwe bakabishakira ibisubizo.


Itorere Urukerereza ryaserutse mu mbyino nyarwanda mu irahira rya Kenyatta

Uyu muhango ukaba wasojwe n’isengesho rya ‘Dawe Uri mu ijuru’ abemera kristu basanga mu gitabo gitagatifu Bibiliya. Gusa kurundi ruhande abarwanya ubutegetsi bwa Kenya barimo Railla Odinga bakaba batarishimiye ibyavuye mu matora yabaye ubugira kabiri muri iki gihugu batangaza ko bitaciye mu mucyo.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Holy

Imana irinde Kenya ibibazo by’imvururu pe ! Kenyatta nakomereze aho.

NDAYAMBAJE JEAN Claude

Mukomere ndishimye cyane kuba abana bacu baribahari kandi iryo nishema ku Rwanda rwacu na President wacu dukunda Na banya Rwanda byumwihariko. Im from kampala

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru