Yanditswe kuya 2017-11-28 08:10:45
Menya uko abatoza b’amakipe mukunda mu Bwongereza bitwaraga bakiri abakinnyi-AMAFOTO
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 8671

Umusaruro mwiza n’umubi ku ikipe byose birebererwa mu ndererwamo y’ubushobozi bw’umutoza gusa akenshi uko yitwara abwira abakinnyi be uko bagomba guhagarara bari mu kibuga biba byiza iyo nawe ubwo buzima yabunyuzemo akababwira ashingiye ku nararibonye nawe yanyuzemo.

Ikinyamakuru INGUFU.COM twabateguriye urutonde rw’abatoza batanu bakunda kugarukwaho mu gihugu cy’Ubwongereza ibyerekeye ubuzima bwabo ubwo bari bakiri abakinnyi.

Arsene Wenger
Amateka ye nk’umukinnyi bwakugora kuyabona mu gihe nk’umutoza ugiye kwandika impapuro wazuzuza ku bunararibonye bw’imyaka irenga 20 ari umutoza mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’ubwongereza mu ikipe yageranye nayo ku bigwi by’inshi muri iki gihugu ya Arsenal.

Ubwo yarakiri mu mashuri ye yisumbuye Arsene Wenger yajyaga anyuzamo agakina nkutarabigize umwuga aho yakinaga mu bakinnyi b’inyuma ba myugariro mu ikipe ya Mutzig mu mwaka w’i 1969 aho yaje gukina kugeza ubwo asoreje gukina mu ikipe ya Strasbourg mu myaka irenga 10 mbere y’uko ajya kwiga amasomo y’ubukungu muri kaminuza aho yaje kuyasoza akimenyereza gutoza amakipe y’abana ndetse n’amakipe y’abasimbura.

Antonio Conte
Umwe mu batoza bagize ibihe byiza nk’umukinnyi muri shampiyona ya Premier League ni umutoza w’ikipe ya Chelsea Antonio Conte ubwo yari akiri umukinnyi yabashije gufasha ikipe ya Juventus kwegukana ibikombe bitanu harimo ibya Shampiyona y’Ubutaliyani, Champion League ndetse na UEFA cup.

Nyuma y’imyaka igera muri itandatu ari umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Lecce, Conte yaje kugirira ibihe byiza mu ikipe ya Juventus aho yayikiniye imyaka irenga 13 yose ndetse bigeraho bamwambika n’igitambaro cyo kuyobora bagenzi be mu kibuga (Captain).

Jurgen Klopp
Klopp wagiye ugorwa no kumenya umwanya nyawo umukwiye mu kibuga kuko imyanya hafi ya yose yagiye ayigerageza akaba yaratangiye ari rutahizamu aza gusoza akina yugarira mu gihe cy’imyaka 14 yakinnye ruhago mu kiciro cya kabiri mu gihugu cy’Ubudage aho yamaze igihe kinini mu ikipe ya Mainz. Klopp akaba yarabashije gutsinda ibitego bigera kuri 52.

Pep Guardiola
Mu batoza ba Premier League Pep Guardiola niwe wagize ibihe byiza nk’umukinnyi kurusha abandi mu myaka irenga 18 ubwo yari umukinnyi mu ikipe ya Barcelona aho yabashije gutwara ibikombe bigera kuri bitandatu bya La Liga ndetse n’igikombe cya Champion League n’igikombe cya Super Cup.

Johann Cruyff akaba ariwe wabashije kuvumbura impano y’uyu musore ubwo yakinaga mu bakinnyi bo hagati baca ku mpande aho byamufashije kwitwara neza mu ikipe ya Barcelona ahagana mu mwaka w’i 1992.

Mu mwaka w’i 2001 Guardiola yaje gufatwa n’imvune maze atangira gucika intege byahise bituma ava muri iki gihugu cya Esipanye yerekeza muri Mexico naho atigeze atinda ngo abone kujya kurangiriza umupira we mu gihugu cya Qatar ngo atangire kwinjira mu mwuga w’ubutoza.

Jose Mourinho
Mourinho yinjiye mu gukina umupira w’amaguru abikomoye kuri se umubyara nawe wahoze ari umukinnyi gusa ntiyabasha gutera ikirenge mu cya Se kuko atigeze aba umukinnyi mwiza.

Mourinho akaba atarigeze akina imikino igera muri ku 100 aho yakinaga mu bo hagati mu ma kipe yo mu gihugu cya Portugal arimwo Rio Ave, Belenenses hamwe na Sesimbra mbere y’uko ahagarika gukina ruhago ahagana mu mwaka w’i 1987. Aho yavuye amaze kubona ko gukina atari ibye yaje kwerekeza mu gufata amasomo y’ubutoza.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru