Yanditswe kuya 2017-11-29 00:32:23
Mu bushotoranyi bukomeye Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu cyarimbura umugabane w’Amerika
Ibitekerezo:  3 Abayisuye: 8630

Nkuko byatangajwe na televiziyo ya Leta muri Koreya ya Ruguru iki gihugu kishimiye ko cyageze ku ntego yacyo yo kuba kimwe mu bihugu bihagaze neza mu gucura ibitwaro kirimbuzi nyuma yaho bageragereje igisasu gifite ubushobozi bwo kugira umuyonga umugabane wose wa Amerika.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu nibwo leta ya Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu cy’irimbuzi gifite imbaraga cyahawe izina rya Hwasong-15 aho cyururukiye mu mugezi wo mu Buyapani aho iki gisasu cyazamutse ku butumburuke bw’ibirometero bigera kuri 4,475 hejuru mu kirere.

Ibiro ntaramakuru byo muri koreya ya Ruguru KCNA bikaba byatangaje ko nyuma y’igeragezwa ry’iki gitwaro kirimbuzi byayobowe n’umukuru w’iki gihugu Kim Jong-un washyize umukono kugirango hakorwe iri gerageza, Koreya ya Ruguru ikaba yatewe ishema no kuba bageze ku ntego ikomeye mu mateka y’iki gihugu cyo kugerageza ibisasu kirimbuzi bifite ubushobozi bwo kwivuna umwanzi aho yaba aherereye hose.

Kugeza ubu Leta zunze ubumwe z’Amerika zakunze kudacana uwaka n’iki gihugu ntacyo baratangaza ku bushotoranyi bw’iki gihugu mu igeragezwa ry’iki gitwaro kirimbuzi.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Karenzo Agricole

Nivyiza cane iyaba nanrye noshobora kubikora nari gutabara umu leaders wa Africa Nyakwubahwa Kadhafi,,,

Uko ubyumva Naho Isi Mbona Ikunzwe Cane,nubusa Gusa Kuko Yans’umucunguzi Niwe YESU KRISTO
Aho Rero Abiringiy’ubwenge Bwabo Bamenye Ko Ingero Y’icaha Ar’urupfu

Octo dayly

Jew mbona bokwiyunga ivyo navyo bamwe nibagume iwabo abandi bavyihoze

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru