Yanditswe kuya 2017-11-29 01:11:08
Perezida Magufuli ntiyitabiriye irahira rya Uhuru Kenyatta
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3347


Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli wari wijeje abaturage be ko
azitabira umunsi w’irahira rya mugenzi we Uhuru Kenyatta byaje kuarangira
atitabiriye uyu muhango ahubwo yohereza minisitiri w’intebe mama Samia
Suluhu Hassan ku muhagararira muri uyu muhango.

Muri iyi minsi ishize umubano wa Kenya na Tanzaniya wajemo agatotsi igihe
Tanzaniya yafataga inka zariziturutse mu gihugu cya Kenya zinjiye mu buryo
butubahirije amategeko kuburyo Tanzaniya hari amafaranga yatse aba
baturage ba Kenya bari binjije izi nka muri Tanzaniya. Si inka gusa ahubwo
hari n’inkoko zatwitswe zari zakuwe mu gihugu cya Kenya zikinjizwa
mu gihugu cya Tanzaniya.

Perezida Uhuru na Magufuli
Kuri iki kibazo cy’inka Magufuli yagize ati “ inka za Kenya zizajya ziza
muri Tanzaniya mu buryo butubahirije amategeko tuzazifata n’inka za
Tanzaniya zizajya muri Kenya mu buryo butubahirije amategeko muzazifate”.

Edward Lowasa umuyobozi utavugarumwe n’ubuyobozi bwa Tanzaniya we
yitabiriye uyu munsi w’irahira rya Kenyatta dore ko ngo uyu mugabo ari
inshuti ya hafi ya Perezida Uhuru Kenyatta. Perezida Magufuli ni
inshuti y’akadasohoka y’umuyobozi w’ishyaka ritavugarumwe ni riri ku
butegetsi bwa Kenya, Raila Odinga.

Raila Odinga niwe uhora ahanganye na Kenyatta dore ko ari nawe wari watanze
ikirego cy’uko amatora yabaye muri Kanama yateshwa agakiro, amatora
yateshejwe agaciro hahita hategurwa andi mu mezi abiri aheruka kuba mu
Kwakira nabwo Kenyatta aba ariwe utsinda gusa nabwo abayoboke ba NASA
bahise bajyana ikirego ku rukiko rwisumbuye ko amatora yabaye kuri 26
Ukwakira 2017 nayo ataciye mu mucyo gusa byaje kurangira urukiko rwisumbuye
rutangaje ko Kenyatta ariwe watsinze amatora dore ko yari yayatsinze ku
kigero cya 98%.

Irahira rya Uhuru Kenyatta ryari ryitabiriwe n’uruvunganzoka rw’abantu
ndetse iri rahira ryariryitabiriwe n’abakuri bibihugu ndetse
n’abahagarariye ibihugu byabo harimo na Perezida Paul Kagame. Itorero
ry’igihugu cy’u Rwanda niryo ryasusurukije abari bitabiriye uyu muhango
w’irahira rya Uhuru Kenyatta.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru