Yanditswe kuya 2017-11-29 05:48:10
Diamond avuga abakobwa bamubabaje mbere yuko akundana na Zari mu ndirimbo yashyize hanze
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3180


Diamond icyamamare muri muziki yasohoye indirimbo ebyiri icyarimwe iyitwa
“Sikomi na Niache”indirimbo yitwa Sikomi niyo avugamo abakobwa beza bose
yakundanye nabo mbere yuko abana na Zari.

Muri iyi ndirimbo yise Sikomi niyo avugamo abakobwa beza bose bakundanye
barimo Wema Seputu, Penny, iyi ndirimbo imara iminota 3:58 avuga ubuzima
yagiye agirana n’abakobwa bwaba ubwiza n’ububi.

Mu gitero cya mbere Diamond avuga ubwiza bwa Wema Seputu ndetse n’ibihe
byiza bagiye bagirana ko bari mu rukundo kuburyo ubushuti bwe na Wema
bwari bufite ingufu gusa akanavuga ko Wema Seputu yamubabaje.

Uyu muhanzi Wema seputu mu kwezi kwa Gashyantare yavuye mu ishyaka rya CCM
ajya mu ishyaka rya CHADEMA igikorwa Diamond avuga ko kitigeze
kimutangaza. Diamond akomeza avugamo uburyo yakundanye na Penny bagasangira

ubuzima bw’ibyishimo by’urukundo rwabo gusa akanavugamo uburyo Penny
yakuyemo inda ndetse akanavuga ku modoka yigeze kumuha, Diamond avuga ko
kugira ngo yibagirwe Penny katari akazi koroshye kuko yamukundaga cyane
gusa icyamubabaje cyane ngo nuko Penny yamubwiyeko atwite nyuma akaza
gukuramo inda igikorwa avugamo ko cyamubabaje cyane.

Diamondi akomeza ataka umugore we Zari uburyo bakundanye bakaza no kubana
akamubyarira hungu na kobwa anamushimira cyane kubera agahinda yagiye
aterwa naba bakobwa avuga ko atazongera kwizera abakinyi ba cinema, hari aho
Diamond avuga ko yaje kwirukana injangwe n’injangwe akorora ihene, Diamond
avuga ko ibyo aba bakobwa bagiye bamukorera atashobora kubivuga byose.

Diamond hari naho avuga ko iyo ushashe igitanda uba ugomba kukiraraho bityo
rero ko yagombaga kwihangana akibaza impamvu yababazwaga n’umukunzi umwe
uyu munsi ejo akababazwa n’undi.


Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru