Yanditswe kuya 2017-11-29 06:55:22
Bale na Benzema k’urutonde rw’abakinnyi bane bagomba gusohoka ngo Perez akunde abone Neymar
Ibitekerezo:  4 Abayisuye: 10268

Umuyobozi w’ikipe ya real Madrid Florentino Perez ari gukora ibishoboka byose ngo abone Neymar aho ari guca mu nzira zose zishoboka haba kureba uko yakwiyegereza ababyeyi b’uyu mukinnyi ndetse no kureba uburyo yagurisha abandi bakinnyi bakomeye muri iyi kipe ngo akunde azane uyu mu nya Bresil muri Real Madrid.

Nkuko ikinyamakuru cyo muri Esipanye kibitangaza ngo Perez abona umusimbura mwiza wa Cristiano Ronaldo uri kugenda ugana muzabukuru ari uyu munya Bresil Neymar Junior w’imyaka 25 y’amavuko akaba yaramwifuje kuva cyera kuva akiri no mu ikipe ya Barcelona gusa akabura uburyo yamukura muri mukeba we.

Muri iyi minsi uyu muherwe w’ikipe ya Real Madrid Perez ari mu biganiro na Se wa Neymar ngo abashe kumufasha kumvisha umwana we ko agomba kwerekeza muri iyi kipe yo mu mujyi wa Madrid imaze kuba ubukombe mu mupira w’amaguru ku isi haba mu bikombe ndetse no ku mutungo.

Si ibyo gusa kandi kuko Perez yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi bagera kuri bane ahamagarira andi makipe abifuza kuza bakagirana ibiganiro ngo akunde abone uyu Neymar muri abo bakinnyi harimo Bale, Benzema, Varane hamwe na Rodriguez, uru rugamba rwo gushaka Neymar, Perez akaba yararutangiye ubwo yagurisha ga Alvaro Morata mu ikipe ya Chelsea ubwo yatangwagaho akayabo ka miliyoni 70 z’Amapawundi.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

Njye Ndumva Ibyo Perez Arimo Gukora Ntacyo Bitwaye Niba Neymar Yemeye Kujya muri Real Madrid Gufatanya N’abo Azaba Asanzemo Atari Kabijya Akorera Muri Gsg.Kuko Laliga Itandukanye Cyane Na Ligue A.Kd murakoze Kutugezaho Iyi nkuru.

jerard ntirampeba

yoguza benzema na bare na rodrigenze akareka varane mugabo akamuzana neyemar

Straton

Ndumva Niba agiye gutanga varane no uguhubuka nabanze abone Ko ibyo ateganya bizatanga umusaruro w’gihe kirekire ! Ubwo Se umukinnyi umwe yatuma utanga 5 binkorokoro. Relaxing dutegereze turebe

Mugisha shabani

Mugabo nyakubahwa perez umengo varante yomureka ?

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru