Yanditswe kuya 2017-11-30 03:24:19
Menya imyitwarire igomba kukuranga mu kazi ukora ka buri munsi ukabasha kugera kure
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 8490

Mu buzima bwa buri munsi bwa muntu ahora arangwa n’ibyifuzo byo kubaho neza ndetse no gutera imbere ngo abashe kugera ku nzozi n’indoto ze. Gusa ntihabura kubamo ibizazane bishobora kumubera intambamyi yo kugera kw’iterambere yifuza.

Mu gihe uri mu kazi ujye wiga kurangwa n’izi nama kuko ni byo bizagufasha kuba mu buzima bwiza haba mu kazi ndetse na nyuma yako.

 Ntihagire uwo uzizera ariko urajye wubaha buri wese mu kazi

 Ibya abereye mu kazi bigomba gusigara mu kazi cyo kimwe n’uko utagomba kuzana ibyabereye mu rugo mu kazi

 Injirira mu biro ku gihe unahasohokere ku gihe ubashe kwita ku buzima bwawe

 Ntukagirire imishyikirano mu kazi kuko amaherezo Bizana ingaruka mbi

 Ntihagire icyo uziringira, mu gihe hagize uguha ubufasha ujye wibuka gushimira mu gihe ntawe uzaba uri kwiga gukora ibintu ku bwawe

 Ntukihutire gushaka imyanya y’icyubahiro mu kazi mu gihe ije ujye ushima, kandi itabonetse umenyeko uzajya ushimirirwa ubwitange n’umurava ukorana imirimo ushinzwe

 Ntukiruke inyuma y’abakoresha, kuko hari ibyinshi wakabaye ukora kandi bikaguteza imbere
 Ntukababazwe n’uko utashimishije buri umwe, ujye umenya ko ntawunyura bose

 Umushahara wawe waba ungana kose ujye wiga kunyurwa ndetse no kuba mu buzima budahanitse kuwurusha

 Nyuma ya byose ujye uzirikana umuryango, inshuti, abavandimwe kuko kubagira ari byo by’agaciro

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
josy

So excited

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru