Yanditswe kuya 2017-11-30 05:56:47
Lampald, Gerald na Ferdinand Bagaragaje ikibazo gikomeye cyari mu ikipe yabo y’igihugu
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 4184

Igihe cyari gishize ari kirekire abantu batandukanye bibaza imvano y’ikihishe inyuma yo kutitwara neza kw’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza muri ruhago mu gihe k’imyaka micye ishize mu gihe kandi byagaragara ko iyi kipe yuzuye impande zose mu kibuga.

Abakinnyi batatu bagiriye ibihe byiza muri iyi kipe ubwo babicaga bigacika mu makipe yabo aribo Rio Ferdinand, Frank Lampard hamwe na Steven Gerrard mu kiganiro na televiziyo imwe mu gihugu cy’Ubwongereza bagaragaje ko imvano ya byose ari umwuka mubi wabaga uri hagati y’aba bakinnyi mu makipe yabo ya club babaga bahanganiyemo bakabikomeza no mu ikipe y’igihugu.

Ferdinand na Lampard bakiri bato babanje gukinana mu ikipe mwe ya West Ham umubano w’aba bagabo ngo icyo gihe wari ntamakemwa gusa aho bamariye gutera imbere buri umwe, Ferdinand akerekeza muri Manchester naho mugenzi we Lampard akaza kwerekeza mu ikipe ya Chelsea ibyari umubano byaje kurangirira aho.

Ferdinand mu kugaragaza umwuka wari hagati ye na Gerrard yagize ati : “Uburyo twabaga duhanganye (gerrard) muri Premier League numvaga ntashaka ko hari aho twahurira tugasangira agacupa kuko ntifuzaga ko ambwira ibyo Liverpool yari irimo gukora… ntekereza ko ari icyo cyatuberaga inzitizi yo gusabana.”

Lampard we yagize ati : “Burya umuntu agirira ishyaka ikipe akinira (club) n’abakinnyi bakinana… ntago ariko twari twanganye ariko byarizanaga tukabona tudahuza.”

Yakomeje agira ati : “Abandi bakinira ibindi bihugu iyo bagarukaga mu ikipe yabo y’igihugu bashyiraga hamwe maze ugushyamirana kukarangira bagasenyera umugozi umwe wo gushakira intsinzi igihugu cyabo.”

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru