Yanditswe kuya 2017-11-30 07:44:12
Jayz yemeye ko yaciye inyuma Beyonce anavuga k’umubano we na Kanye West ucumbagira
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 18640

Icyamamare mu njyana ya rap ku isi Jayz nyuma yaho byagiye binugwanugwa hirya no hino mu binyamakuru ko umubano we n’umufasha we Beyonce udahagaze neza kurubu yeruriye itangazamakuru ko hari igihe yigeze kumuca inyuma.

Uyu muryango w’ibyamamare umaranye igihe kigera ku myaka 8 babana nk’umugore n’umugabo mu minsi yashize byagiye bikomozwaho n’ingeri z’abantu batandukanye ko bari mu bibazo aho batarebana neza mu rugo gusa kuruhande rwabo bakirinda kugira icyo bagaragariza mu ruhame birinda kwisiga icyasha.

Binyuze mu kiganiro Jayz yagiranye n’umunyamakuru wa New York Times, Jayz yagize ati : “ Hari igihe kigera mu rugo bikanga ariko ukaba utabivamo, iyo icyo gihe kigeze kandi ntawubasha kwegera undi nanjye byambayeho ngeza aho nsha inyuma uwo twashakanye.”

Ibi kandi Jayz mu ndirimbo ye aherutse gushyira hanze ‘4:44’ akaba yarabigarutseho mu buryo bwa gihanzi.

Nubwo Jayz yirinze gutangaza izina ry’umukobwa watumye aca inyuma Beyonce bigateza n’umwuka mubi murugo, Beyonce nawe yamugarutseho amwita akazina ka ‘Becky umukobwa w’imisatsi myiza’

Gusa kugeza kurubu aba bahanzi bombi bakaba bari gukoresha impano yabo y’ubuhanzi bashyize hamwe ngo bagerageze kwiyunga binyuze mu muzingo barigutegurira hamwe uzajya hanze mu minsi iri imbere.

Ku mubano we na Kanye West, Jayz yagaragaje ko uyu ari umuvandimwe we ko icyo buri umwe aba ashaka ari ugutera imbere nta rwango ruhari, Jayz yagize ati : “Kanye yinjiriye mu muziki muri Label yanjye. Bityo rero iteka mpora ndi nka mukuru we nubwo buri wese aba ashaka ihangana na mukuru we.Gusa twese turakundana ndetse twubaha impano yaburi umwe, bisa nkaho twese tuba dushaka kuba umwiza kurusha abandi ku isi.”


Byari bimaze iminsi bivugwa ko iyi miryango ibiri itameranye neza na busa gusa ubwo icyamamare Serena Williams aherutse gukora ubukwe nibwo hagaragaye amafoto ya Beyonce na Kim Kardashian bicaye hamwe.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru