Yanditswe kuya 2017-12-01 00:02:20
Abayoboke ba Odinga bishwe mu gihe cy’amatora batangiye gushyingurwa
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 4239

Mu gihugu cya Kenya abanyamuryango ba NASA bishwe n’abapolisi igihe babaga
bari mu myigaragambyo batangiye gushyingurwa kuri uyu wa kane.

Igihe amatora yabaga mu gihugu cya Kenya ni kenshi polisi yo muri iki
gihugu yahoraga ihanganye n’abanyamuryango b’ishyaka rya NASA kuko hari
nabahasigaga ubuzima bishwe na polisi, imibare y’abishwe imyinshi
n’iyabayoboke ba Odinga bigaragambyaga ku munsi w’amatora aheruka kuba kuri
26 Ukwakira, igihe Odinga yari avuye muri Amerika ndetse no ku munsi
w’irahira rya Kenyatta. Umiryango ushinzwe uburengazira bwa muntu utangaza
ko abantu bishwe na polisi bagera kuri 54.

Abayoboke ba Odinga batangiye gushyingurwa
Geoffrey Nguyangwa umwe mu babuze umunyamuryango we yagize ati “ inshuti
yange Elisha yarambabaje, turababaye twese nk’umuryango gutakaza umusore
wari ufite ingufu, igihugu cyakabaye kiturinda ahubwo nicyo kiri ku twica.”

Rosa Buyu umwe mu bayobozi ba NASA wari waje kwihanganisha iyi miryango
yabuze ababo yagize ati”ngewe ndagirango mbwire leta ko turambiwe guhora
turira igihe twarize kirahagije, ni leta gusa ishobora gutuma tutarira
ireka ubwicanyi budasobanutse.”

Leta yahakanye iby’ubu bwicanyi ivuga ko ari abandi bari bagambiriye
guhungabanya umutekano wa kenya ko aribo babicaga. Ubuyobozi bwa Kenya
bwatangaje ko aribwo bugiye gukurikirana byimbitse ibijyanye n’urupfu rwaba
bantu bagera kuri 54.

Charles Owino umuvugizi wa polisi yatangaje ko bagiye gukora iperereza
ryimbitse noneho ngo umupolisi uzaba yarishe umuntu mu buryo budasobanutse
ahanwe n’amategeko.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru