Yanditswe kuya 2017-12-01 01:17:33
Abakunzi ba Charly na Nina bashyiriweho uburyo bwo gusabana nabo nyuma y’igitaramo
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 3079

Mu gihe habarirwa ku ntoki amasaha macye ngo hatangire igitaramo cy’imbaturamugabo cyo kumurika umuzingo (alubumu) ‘Imbaraga’ Charly na Nina bashyiriyeho ahantu bari bubashe kungurana ibitekerezo ndetse no gusabana n’abakunzi babo nyuma y’igitaramo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza nyuma y’igitaramo kiri bubere mu ihema rya Akagera muri Camp Kigali cya Alubumu ya Charly na Nina, aba bakobwa baherekejwe n’ abahanzi bari bubafashe mu kumurika iyi alubumu aribo Andy Bumuntu, Yvan Buravan, Deejay Pius ndetse na Bigg Fizzo bari busabane n’abakunzi babo muri Ozone mu nyubako Kigali City Tower iherereye mu mujyi rwa gati.

Bikaba biteganyijwe ko ibi birori byo gusabana n’abakunzi baba abahanzi biri butangire ahagana ku isaha ya Saa Ine z’umugoroba nyuma y’igitaramo akarusho kubafite ibinyabiziga bashyiriweho uburyo bwo guparika imbere ya Ozone ku buntu.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Viatele niyosaba wibundi

Uko ubyumva

Ndi viyatori abobakobwa kumengobarakaze tubariranyigishika

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru