Yanditswe kuya 2017-12-01 02:51:16
Umwihariko wa nyakwigendera Lucky Phillip Dube mu bihangano bye
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2110


Umuhanzi Lucky Phillip Dube yavutse ku wa 3 Kanama 1964 mu gihugu
cy’Afurika y’Epfo ahitwa Emelo. Uyu ni umuhanzi w’ikirangirire. Akaba
yibitseho byinshi muri muzika y’isi ndetse no muruhando rw’Afurika. Mbere
yo gutabaruka, Lucky Dube yakoze byinshi kandi bifite icyo byigisha abatuye
isi.

Uyu yari umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’Afurika y’Epfo akaba yararirimbaga
mu njyana ya reggae. Yashyize hanze imizingo y’indirimbo 22 zo mu rurimi
rw’ikizuru, icyongereza ndetse n’izindi ndimi zitandukanye zo muri Afurika.

Mbere y’uko atangira impano y’umuziki, yatangiye gukora imirimo y’ubuhinzi.
Amaze gukura abona ko amafaranga akura mu buhinzi adashobora gutunga
umuryango niko kwikatira ayoboka ishuri we na bagenzi be aho bashinze
itsinda ryitwa The Skyway Band.

Ku myaka 18 Dube yasanze itsinda rya mubyara we ryitwaga The Love Brothers.
Iri tsinda ryaje gusinyana amasezerano na kampanyi itunganya umuziki yitwa
Teal Record Company. Byatumye riza gutera imbere aho ryahise
rinagura ibikoresho bya muzika mu rwego rwo gutunganya umuziki waryo.

Bitihise Luky Dube yatangiye kugaragaza impano ye aho ku muzingo wa
kabiri yanditsemo indirimbo ndetse ari mu baririmbyi bahetse abandi muri
iryo tsinda. Ni mugihe umuzingo wa mbere wari wiswe Lucky Dube and
Supersoul. Ibi n’ubwo yabikoraga yari akiri ku ntebe y’ishuri aho
yashyiraga imbaraga mu kwiga ururimi rw’icyongereza.

Umwe mu bamufashaga gutunganya amajwi witwa Dave Segal, yamugiriye inama yo
kuva mu itsinda akikorera. Kuri iki kigero Dube yatangiye kugenda akora
ibitaramo mu njyana ya reggae. Ibi byatumye yigarurira imitima y’abafana.

Mu mwaka wa 1985, yashyize hanze kimwe cya kabiri cy’umuzingo w’indirimbo
yise Rastas Never Die. Bisobanuye ko umurasita ntajya apfa.

Ku bw’umwaku muri uwo mwaka, umuzingo we wahise utwikwa n’uyobozi
bw’Afurika y’epfo bwari buyobowe n’ishyaka National Party bitewe n’uko Dube
yagarutse ku bwicanyi bwakorerwaga abirabura mu ndirimbo yari muri iyo
album yise War and Crime. Ibi byari ibikorwa bibi by’ivanguramoko byari
muri icyo gihugu kuva mu mwaka wa 1948 iryo shyaka rifashe ubutegetsi.

Nta wavuga ko Dube atakoze akazi gakomeye mu gukoresha impano ye agaragaza
ibimurimo kandi adacika intege. Ibi bigaragazwa n’uko muri uwo mwaka
yashyize hanze undi muzingo w’indirimbo mu njyana ya reggae yise Save The
Children. Ibi byaje kumuhira aho yanakuyemo amafaranga menshi binatuma
amenyekana muri icyo gihugu nk’umwami w’injyana ya reggae. Ni ibintu
byajyanye no kwigarurira imitima y’abandi bafana barimo n’abo hanze y’Afurika
y’Epfo.

Luky Dube yatwaye ibihembo bitandukanye bitewe n’ingufu yakoreshaga
birimo OKTV Awards ndetse n’ibindi. Yanaje kuba umuhanzi wa mbere muri
Afurika mu njyana ya reggae aho mu mwaka wa 1996 yiswe Uwa mbere mu
kugurisha ibihangano nyafurika “Best Selling African Recording Artist.”

Si impano yo kuririmba yari yibitsemo kuko yanabaye umukinnyi wa firime
zizwi nka Voice in Dark, Getting Lucky na Lucky Strikes Back.

Ibihangano by’umuhanzi Lucky Dube byasize inyigisho. Ni ibintu bigaragaza
ko ataririmbiye ubusa kandi ko ibyo yakoraga yari abizi. Ibi birimo kuba
yaragaruye umuco w’abanyafurika babaga hanze y’Afurika ndetse anavuganira
abirabura k’ubwicanyi bwabakorerwaga. Ibi byaterwaga n’umwimerere w’injyana
ye ndetse n’amagambo atondetse neza akanatanga ubutumwa ku baturage ndetse
n’abayobozi byanogeraga amatwi abayumva.

Urugendo rw’umuhanzi Lucky Dube rwaje guhagarara ku mugoroba wo ku wa 18
Ukwakira 2007. Yaje kwitaba Imana yishwe n’umugizi wa nabi iJ ohanesburg.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru