Yanditswe kuya 2017-12-01 03:25:54
Selena Gomez yasutse amarira ashimira inshuti ye magara yamugiriye neza -AMAFOTO
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 7757

Ubwo hari mu itangwa ry’ibihembo bya Billboard Award, Umuhanzikazi Selena Gomez yagizwe umuhanzikazi w’umwaka maze mu ijambo rye ry’ishimwe araturika asuka amarira ashimira uwo akesha kuba yaramwitangiye ubwo yarafite uburwayi.

Selena yaje kugira uburwayi bw’impyiko biba ngombwa ko agomba gushaka umuha iyindi mpyiko kugirango ubuzima bwe buve mukaga nibwo yaje guhura na Francia Raisa yemera kumwitangira amuha impyiko imwe nawe asigarana indi imwe.

Raisa na Gomez ubwo bari bamaze kubagwa ngo bamushyiremo indi mpyiko

Ubwo yaramaze guhabwa iki gihembo cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka muri BillBoard Selena Gomez yasutse amarira ashima Raisa yongeraho ko kuba ibyo amaze kugeraho byose atari kubasha kuba ari uwo ari we none iyo Raisa atamwitangira ndetse ko ari we wari ukwiye iki gihembo.

Raisa akaba yari yaje aherekeje Selena Gomez muri ibi birori bya BillBoard



Gomez yavuze ko Raisa ariwe warukwiye guhabwa iki gihembo mu mwanya we

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru