Yanditswe kuya 2017-12-01 05:12:00
Penny yasubije Diamond ku ndirimbo ye yitwa Sikomi amuvugamo
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 7814


Nyuma yaho Diamond asohoreye indirimbo yitwa Sikomi yavugagamo abakobwa
bigeze gukundana. Umukobwa umwe witwa Penny yagize icyo avuga kuri iyi
ndirimbo ya Diamond avugamo ko yakuyemo inda ye.

Umunyamakuru Penny wigeze gukundana na Diamond ndetse akanamuha imodoka
yagize icyo atangaza ku ndirimbo ya Diamond amuvugamo ko yakuyemo inda ye.

Penny yakundanye na Diamond mu myaka ine ishize gusa baza kwangana bapfuye
amafoto yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga ya Diamond Na Wema
Seputu. Muri icyo gihe bakundanaga uyu mukobwa Penny byigeze kuvugwa ko
atwite inda ya Diamond gusa biza kurangira inda iburiwe irengero, igikorwa
cyababaje Diamond cyane.

Penny yagize ati “mbere na mbere ndashimira Diamond ku byiza yankoreye.
Inkuru yuko nakuyemo inda ye yavuzwe kenshi ndetse inagera ku bantu benshi
gusa sinzi niba ariwo mwanya yabonye ukwiye wo kongera kubibutsa iyi nkuru
,gusa nta kibazo gihari.”

Ibi bibaye nyuma yaho Diamond asohoreye indirimbo ebyiri icyarimwe
arizo Sikomi na Niache, izi ndirimbo zikaba zikunzwe n’abantu benshi gusa na
none abafana ba Diamond bagakomeza kwibaza icyaba kiri kumutera ku bakobwa
bigeze gukundana.

Muri iyi ndirimbo yitwa Sikomi Diamondi anavugamo uburyo yakundanye na
Wema Seputu gusa nyuma akaza kumubabariza umutima ndetse akanibaza impamvu
yababazwaga n’inshuti imwe n’ejo akababazwa n’indi.

Diamond akomeza ashimira Zari wajekumuhoza amarira akamubyarira hungu na
kobwa, ikindi Diamond avuga muri iyi ndirimbo nuko ngo iyo ushashe
igitanda nta kundi uba ugomba kukiryamaho rero ngo igihe aba bakobwa
bamubabazaga nta kundi yagombaga kwihangana nk’umuntu w’umugabo.

Yanditswe na Athanase munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
vita yassin baraka

nihatari kbx

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru