Yanditswe kuya 2017-12-02 00:23:27
Yaciwe amande azira guca imirongo mu muhanda
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 4945


Mu gihugu cy’ubushinwa umuntu yakiwe amande nyuma yo gufatwa aca imirongo mishya
mu muhanda kugira ngo atazajya atinzwa n’akavuyo k’imodoka nyinshi muri uwo
muhanda.

Cao uri mu kigero k’imyaka 28 yaciwe amande angana n’amayuwani 1000 nyuma
yo gufatwa ashushanya indi mirongo mu muhanda yakundaga kunyuramo kugira
ngo bitazajya bimugora kunyura muri uyu muhanda. Umuhanda uyu mugabo
yacagamo imirongo ukaba uherereye mu burasirazuba bw’umugi wa Lianyungag.

Cao ashushanya imirongo mu muhanda
Yagaragaye ku mafoto mu kwezi kwa nzeri afite igikombe cy’irangi agenda
aca imirongo mishya mu muhanda yakundaga kunyuramo buri munsi. Cao yabwiye
polisi ko icyatumye aca imirongo muri iyi nzira kubera imodoka nyinshi
zihagarara muri uyu muhanda igihe kirekire ku buryo bamwe bibaviramo no
gutinda kugera ku kazi.

Cao yagize ati “nabonaga umubare w’imodoka zitinda aha hantu noneho nza
gusanga ku ruhande rw’iburyo hari umwanya munini wajya unyurwamo imodoka
nuko mpitamo guca imirongo izajya iyobora izi modoka kuri uru ruhande
rw’iburyo.”

Polisi yo mu muhanda yatangaje ko iyi mirongo Cao yari agiye gushira muri
iyi nzira yarikuzatera impanuka nyinshi muri uyu muhanda.

Si Cairo gusa umaze gufatwa aca imirongo mu muhanda kuko hari n’undi
mushoferi uherutse gucibwa amande mu kwezi kwa Gicurasi nawe azira
kwicira imirongo mu muhanda azajya anyuzamo imodoka ye gusa.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru