Yanditswe kuya 2017-12-02 01:00:31
Imibyinire, ikimenyetso cy’ingenzi mu muco
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 532


Umuco n’ikintu gitandukanya umuntu n’undi cyangwa igihugu n’ikindi. Umucyo
ni kimwe mu kimenyetso kidahuriweho n’abantu bose ku buryo umuco ugenda
utandukana igihugu ku kindi kuko buri gihugu kiba gifite umucyo wacyo.

Nkiri umwana najyaga njyana n’ababyeyi bange mu bukwe butandukanye gusa
ngakunda uburyo abantu barigususurutsa abaje muri ubwo bukwe barikubyina
cyane cyane ariko ngakunda abakobwa n’abamama babyinaga bateze amaboko
babyinaga imbyino zitandukanye zirimo imishayayo, ikinimba ndetse
n’imihamirizo.

Naje kubaza ababyeyi bange baza kumbwira ko uburyo babaga babyina bateze
amaboko byashushanyaga inyambo

Umuco ugira ibirango byawo muri ibyo birango twavugamo nk’ururimi,
ibikoresho abantu bakoresha , uburyo abantu basuhuzanya, imyambarire ndetse
n’imbyino .imbyino gakondo burya kuzibyina hari ibikoresho bakoreshaga
harimo Ingoma,imiduri ,iningiri,ibubura,umwirongi n’ibindi.

Muri iki gihe turimo sinzi niba byakoroha gutandukanya umuco w’abantu
batandukanye kuko buri muntu wese abyina uko abyumva cyangwa akabyina
imbyino yitwa ko igezweho kuburyo usanga abenshi mu banyafurika harimo
n’urwanda usanga imbyino zacu uyu munsi zivangavanze kuburyo utapfa kumenya
ngo iyi n’imbyino nyarwanda iyi ikaba ingande.

Ese nta mpungenge twagira z’uyu mucyo turikuvanga ?

Umuntu usanga abyina wamubaza imbyino arikubyinamo akakubwira ko ariyo
igezweho, buriya se twavugako iterambere nubwo ari ryiza rishobora gutuma
umucyo wacu uhinduka ? Yego iterambere n’ubwo ari ryiza gusa rishobora
gutuma umucyo wacu nk’abanyarwanda wangirika kuberako umwana wirirwa imbere
ya televiziyo areba uko abazungu bambaye, uko babyina bityo rero akaba
yafata uwo muco yirirwa areba kuri tereviziyo. Ibi ngibi bishobora
kutugiraho ingaruka yuko abana bazadukomokaho bazavuka nta muco nyarwanda
bazi ahubwo bazi umuco w’iburayi.

Ese umwimerere w’umuziki wo ntushobora guhinduka kubera ibi bihe
bitandukanye ?

Mu ndirimbo gakondo ndetse no mu mbyino gakondo, umuhanzi yagiraga uruhare
rungana na 98% by’indirimbo ye kuko yabaga yicurangiye iyo nanga n’ibindi
bikoresho gakondo twabonye byakoreshwaga gusa uyu munsi umuhanzi ajya mu
nzu zikora umuziki akaririmba bakamufata amajwi ubundi bagakoresha ibyuma
by’ikoranabuhanga indirimbo igasohoka, gusa ikigaragara nuko hashobora
kubaho ubunebwe ku bahanzi b’iki gihe n’ubumenyi buke kuko kubona umuhanzi
utazi gitari s’igitangaza ndetse biranagoranye kubona abahanzi benshi
bashobora kuririmba nta byuma by’umuziki bihari.

Umuco n’ikintu kiza kuburyo ari nk’ikirango k’igihugu, kuburyo twagashize
imbaraga mu byo dukora byose bya buri munsi tukibanda ku mucyo wacu kuko
umuco ni nk’izina ryitwa umuntu

kugira ngo rimutandukanye n’abandi, iterambere naryo ni ryiza gusa tugomba
kureba ibyiza bitagira icyo bihindura ku muco nyarwanda.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru