Yanditswe kuya 2017-12-02 01:52:09
Umuhindo, igihe cy’amahumbezi mu Rwanda
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1089

U Rwanda ni igihugu giherereye mu burasirazuba bw’Afurika kikaba gikikijwe
na Tanzaniya uburasirazuba, Burundi mu majyepfo, Congo mu
burengerazuba, ndetse na Uganda mu majyaruguru.

Igihugu cy’u Rwanda ni igihugu kigira ikirere kiza utapfa gusanga ahandi
gusa kikaba kiza kurushaho igihe cy’umuhindo. Muri iki gihe cy’umuhindo
akavura kaba kari kugwa kuburyo abahinzi n’abarozi baba bamerewe neza.

Umujyi wa Kigali
Mu gihe cy’umuhindo abahinzi baba bishimye kuberako iyo bateye akajisho ku
bihingwa byabo biba biyaga bibaha ikizere cy’uko nta mapfa ahari bityo ko
bazabona icyo kugaburira abana babo ndetse n’ikibazo cy’ubukene kigakemuka
kuko iyo bejeje neza basagurira n’amasoko.

Umurima w’ibigori
U Rwanda ni igihugu gihingwamo ibihingwa bitandukanye hashingiwe ku miterere
ya buri gace nk’aho usanga mu ntara y’amajyaruguru higanje igihingwa
cy’icyayi naho uburasirazuba hakiganza igihingwa cy’ibigori bigirira
igihugu akamaro kubera ko buriya igihingwa cy’ikigori gifasha abantu benshi
cyane kuko bikungahaye ku byubaka umubiri.

Ibimera bimeze neza
Muri iki gihe cy’umuhindo abashumba nabo baba bavuza impundu kubera ko inka
ziba zifite ubwatsi maze zigashisha neza kuburyo uyirebye wese yumva
yayisubizaho akajisho maze ibibondo n’abakuru bakabona amata bagashisha
bumva. Muri iki gihe kandi igihingwa cy’icyayi kiba kimeze neza kuko
amababi yacyo abatoshye bityo bigatanga ikizere cy’uko umusaruro uzaboneka.
Inka nazo ziba zimeze neza
Muri iki gihe cy’umuhindo haba hari amahumbezi mu bice byose bigize u Rwanda
kuburyo bamukerarugendo baba bumva baguwe neza muri iki gihe cy’imenshi iyo
baje gusura ibyiza bitatse u Rwanda birimo ingagi, ibirunga n’ibindi.

Muri iki gihe umuntu wese muhuye aba yitwaje umwenda w’imbeho cyangwa
umutaka kugira ngo ataza kunyagirwa naka kavura gatuma imyaka imera neza
kuko abanyarwanda akavura bagafata nk’umugisha baba bohererejwe n’Imana
bityo nta muntu usanga yinubira kugwa kw’imvura kuburyo usanga bashima
Imana kuba yarabahaye igihugu kiza kurusha abandi.

Ikirere cy’u Rwanda gisa neza
Umubare mwinshi w’abanyarwanda n’uwikorera ubuhinzi n’ubworozi bityo rero
nta muturage wakumva ataka inzara kuko ibyo yeza yikoreramo agasagurira
n’amasoko. U Rwanda rugizwe n’intara 4 ndetse n’umugi wa Kigali.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru