Yanditswe kuya 2017-12-02 02:07:06
Ibidasanzwe mu gitaramo cy’imbaduko n’imbaraga cya Charly na Nina-AMAFOTO
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 19486

Nyuma y’igihe kirekire abanyarwanda bategerezanyije amatsiko menshi imurikwa ry’umuzingo Imbaraga y’abahanzikazi Charly na Nina ibyari agaseke gapfundikiye byagiye ahagaragara mu gitaramo cyagaragayemo udushya twinshi.

Kuri uyu mugoroba w’itariki ya 1 Ukuboza 2017 nibwo abahanzikazi Charly na Nina baherekejwe n’abandi bahanzi baje kubafasha bashyize hanze alubumu ya mbere mu ihema rya Akagera muri Camp Kigali.

Mu imboni y’umunyamakuru w’Ingufu hari tumwe mu tuntu tudasanzwe yabashije kubona twaranze iki gitaramo.

Abantu kuza urusorongo
Muri iki gitaramo cyafunguwe imiryango ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba haba abategura ndetse n’abari babashije kuhagera hagaragaraga ko hari bube ikibazo cyimaze kuba karande muri muzika Nyarwanda cyo kutitabira ibitaramo by’abahanzi nyarwanda gusa ahagana mu ma saa Tatu z’umugoroba ubwo umushyushyarugamba Arthur yahamagaraga aba bahanzi ku rubyiniro iri hema ry’Akagera ryari ryakubise riruzura haba mu myanya y’icyubahiro ndetse na hasigaye hose.

Gushyenga no gusubira mu bihe
Uwari muri iki gitaramo byari kumugora ko yabasha guhisha iryinyo bitewe n’urwenya rwa buri kanya bw’umushyushyarugamba Arthur Rutura Karokaro aho yifashisha imvugo yuzuyemo urwenya ndetse no gushyenga akabasha gususurutsa abitabiriye ikirori.

Abahanzi Charly na Nina ubwo bari bageze kurubyiniro bagarutse ku ndirimbo bahereye ariko kugirango izina ryabo rizamuke ariko bikanga.

Nina yagize ati : "Hari izo twabanje gukora, nki ibiririmbo bigera kuri bitandatu birashya neza neza !!" aha uyu muhanzi yagarukaga ku buryo byabagoye kubasha kwinjira mu ruhando rwa muzika nyarwanda mbere yuko indirimbo Indoro bafatanyijemo na Big Farious ijya hanze.

Kwishimirwa cyane kw’abahanzi batumiwe
Nubwo igitaramo cyari icya Charly na Nina byagaragaraga ko abahanzi aba bakobwa batumiye hari ukuntu babarusha igikundiro mu bakunzi b’umuziki bari muri iki gitaramo.

Ubwo hahamagarwaga umuhanzi Buravan abafana bari muri iki gitaramo bose wabonaga ko bamutegerezanyije ubwuzu bwinshi ndetse bamugaragarije urugwiro kugeza ubwo bamufashije kuririmba indirimbo ze yari yateguye by’umwihariko biza kunyura benshi ubwo yahamagaraga umuhanzi Uncle Austin bakorane indirimbo ’Urwo Ngukunda’ bafatanyije.

Ubwo umuhanzikazi Juliana yahamagarwaga kurubyiniro ibintu byahindutse aho yarafite imbaga nyinshi y’abafana bari mutegerezanyije ubwuzu ndetse bamufasha kuririmba uhereye ku ndirimbo ze zo hambere kugeza n’izubu.

Amatsiko menshi avanze n’amashyushyu
Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2017 ubwo yamagararwaga ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ’Laurette’ y’umuhanzikazi Kamaliza abari aho batangira kwibaza nimba haba hari umwe mu bitabiriye icyi gitaramo baba bagiye gusaba urukundo abandi bahera mucyera gati bibazo imvano y’uku gutungurana bitari byateguwe.

Kutitabira kw’abahanzi batumiwe abandi bakahaboneka bamwe mu bafana bitahiye
Umuhanzi Jeosteady wakoranye na Charly na Nina indirimbo Owoma ndetse ikaza gukundwa na benshi haba mu Rwanda no mu gihugu cya Uganda ntiyigeze agaragara muri iki gitaramo kandi byari biteganyijwe ko agomba kuba ahari agafasha aba bahanzi.

hari benshi mu bakunzi b’umuziki bari baje kureba umuhanzi Big Farious ariko ubwo amasaha yicumaga hari abatashye batamubonye bitewe n’ubukererwe kurubyiniro aho yatangiye kuririmba benshi bibwira ko igitaramo cyageze kumusozo.

Kutabona ibyo abakunzi b’umuziki bari biteze kuri banyirigitaramo
hari bamwe mu bafana batashye bababaye bitewe n’uko n’ubwo hari kumurikwa alubumu ya Charly na Nina hatigeze haririmbwa zimwe mu ndirimbo nshya ziri kuri iyi Alubumu aho benshi batashye binuba bavuga ko ntaho bitaniye no kubabona mu bindi bitaramo bitandukanye kuko nta agashya kumwihariko kagaragazaga ko hari ikintu gishya bari kumurika kuko hafi ya zose mu ndirimbo baririmbye zari zisanzwe zimenyerewe mu matwi y’abafana.


Umuhanzi Sentex niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro


Andy Bumuntu nubwo ntagihe kinini aramara mu muziki ariko impano n’ubuhanga bwe butangarirwa na benshi


Nubwo ari muto ntabwo bimubuza kuryoherwa n’umuziki nyarwanda kugeza aho bimuraza amajoro


Bande yasusurukije abari bitabiriye iki gitaramo aho bafashaga abahanzi mu gukora live indirimbo zabo




Austin asanga Buravan kurubyiniro mu ndirimbo Urwo Ngukunda yakunzwe n’abatari bacye


Mu gutangira ntibyari byoroshye akanyamuneza kagaragaraga mu maso ariko abantu batarabohoka




Iki gitaramo byagaragaraga ko cyateguwe cyane ku mpande zose n’imibyinire idasigaye


Umukinnyi w’umupira Sugira Ernest nawe yari yaje kwihera ijisho iki gitaramo



Nina yatunguwe cyane abonye amashusho mbarankuru arimo abo mu muryango we bavuga kurugendo rwe rwa muzika


Charly na Nina bamanutse kurubyiniro begera abafana bafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo zabo


Charly na Nina basabye Jules Sentore kuza kubafasha mu ndirimbo za kinyarwanda aba bakobwa bamenyekaniye ubwo bazisubiragamo



Julianna yasusurukije benshi mu bari bitabiriye iki gitaramo n’ubwo yakoze yakoze play back


Indirimbo indoro yamenyekanishije aba bahanzi yari imwe mu zitezwe kuri uyu munsi



hari abatamenye ko Big Farious yaririmbye muri iki gitaramo kuko bamwe bari bitahiye

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru