Yanditswe kuya 2017-12-02 04:31:52
Burera : Ese isoko rya Kijyambere Mpuzamahanga rya Cyanika ryitezeho iki ?
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 913


Umurenge wa Cyanika ni umwe mu mirenge y’akarere ka Burera, intara y’amajyaruguru, gahana imbibi n’iguhugu cya Uganda, hubatswe isoko rya kijyambere nko muri metero 500 uvuye kumupaka.

Abantu batandukanye baturiye uyu mupaka wa Cyanika bemeza ko iri soko riziye igihe kuko rigiye kubavana mu bwigunge ndetse rikaba ari iterambere muri rusange ry’akarere kose no mu gihugu muri rusange.

Abaturage baturiye uyu mupaka wa cyanika bakaba bemeza ko ntakabuza abaturanyi babo ba Uganda bazafatamo ibibanza. Muri iri soko riri gusozwa mu kubakwa harimo ibice bitandukanye byo gukoreramo imirimo itandukanye harimo inzu y’umuturirwa irimo ibyuma bikonjesha, ububiko, aho kuvunjisha amafaranga (forex bureau), ibiro, aho gufatira amafunguro (resto bar), ndetse ntabwo bibagiwe icyumba cy’ubutabazi, iri soko rifite kandi ahantu haciriritse h’isoko ryaguye (open market) muri rusange.

Renzaho umwe mu baturage ba Cyanika uturiye iri soko mpuzamahanga ati “iri soko ryacu ni mpuzamahanga kuberako rituriye umupaka kandi dufite ubuhahirane na Uganda rizagendwa cyane n’abacuruzi b’ingeri zose”.

Umugwaneza Jeanne akora ubucuruzi buciriritse, akaba akorera muri kioske, nawe yunzemo ati “dore nkanjye nkorera aha ariko meze nkaho ndi jyenyine, gusa niteze byinshi muri ririya soko kuko nanjye ndifiteho uburenganzira bwo gukoremo, nzaba negereye abandi bacuruzi, nzuguka ndetse n’ubundi bwenge bwagutse mu bucuruzi bwanjye ndetse nsobora no kuzarenzaho”

Kayitsinga Faustin umuyobozi w’umurenge wa Cyanika
Mu gushaka kumenya ibyo ubuyobozi buvuga kuri iri soko rya kijyambere rya Cyanika mu karere ka Burera rituriye umupaka, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa cyanika, bwana Kayitsinga Faustin, yasobuyeko ari igikorwa remezo muri rusange by’abaturage, yavuzeko aho kunywera no gufatira amafunguro hateganijwe, yakomeje avugako harimo isoko ryagutse ku bantu baciriritse kuburo ntawe uzongera gukorera mu kajagari, harimo irerero ry’abana bafite ababyeyi bambuka hakurya muri Uganda n’ibindi. Yakomeje avugako imirimo y’inyubako igeze kuri 98%. Yashoje avugako iri soko rya kijyambere riri ku rwego mpuzamahanga rimaze gutwara miliyari imwe n’igice amafaranga y’u Rwanda (1.500.000.000 Frws).

Yanditswe na Aimant Kwizera


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru