Yanditswe kuya 2017-12-02 06:39:23
Israel yarashe ibisasu ku birindiro by’ingabo za Syria mu murwa mukuru w’iki gihugu
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 5750

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo ingabo za Israel zarashe ibisasu bya rutura muri Damascus mu murwa mukur wa Syria ahari ibirindiro by’ingabo z’iki gihugu. Mu gihe kuruhande rwa Israel ntacyo baratangaza kubivugwa muri ubu bushotoranyi.

Nkuko byashyizwe ahagaragara na televiziyo y’igihugu cya Syria ko igihugu cya Israel cyakoze ubushotoranyi bwo kurasa kubirindiro by’ingabo za Syria ndetse hangirika intwaro zari ziri mu bubiko gusa kuruhande rwa Israel leta ntiragira icyo itangaza kuri aya makuru ngo iyahakane cyangwa ibyemeze.

Umuvugizi wa Leta muri Syria Rami Abdel Rahman, akaba yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko ibi bisasu byangije ahari ububiko bw’intwaro ya leta ya Syria.

Hari amakuru ari hanze avugwa ko Israel yafashe icyemezo cyo gushoza urugamba mu rwego rw’ubwirinzi kuko hari umugambi w’uko Syria iri bwohereze intwaro ku mutwe wa abanyalibani ugendera ku mahame ya kisilamu wa Hezbollah.

Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Israel Benjamin Netanyahu akaba aherutse guha gasopo ko Israel itazigera yihanganira inkunga yose ya gisirikare igihugu cya Iran cyakohereza muri Syria.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru