Yanditswe kuya 2017-12-04 01:43:46
Imyaka 25 irashize ubutumwa bugufi (SMS) bwa mbere butambutse waba wari uzi icyo bwari bukubiyemo ?
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 5805

Hari ku itariki ya 3 Ukuboza 1992 nibwo hatambutse ubutumwa bugufi bwa mbere kuri telefoni igendanwa ikizwi nka SMS (Short Message Service) ubu butumwa nibwo bwabaye imvano y’inyongera agaciro yabyaye uburyo bugezweho bukoreshwa na benshi ku isi.

Neil Papworth impuguke mu by’itumanaho mu mwaka w’i 1992 ku itariki ya 3 Ukuboza nibwo yatambukije ubutumwa bwa mbere kuri Richard Jarvis umunyeshuri biganaga nawe wakoraga mu kigo cya Vodafone amwifuriza Noheli nziza yafashe telefoni ye maze yohereze ubutumwa bugira buti : “Merry Christmas”

Nubwo muri iyi minsi ubu buryo bugenda buzimira buhoro buhoro bitewe n’imbuga nkoranyambaga zikomeje gukaza umurego mu koroshya guhererekanya ubutumwa hirya no hino ku isi. Ubu bisigaye byoroshye ko waba uri hano i Kigali mu Rwanda ukabasha gutumanaho n’umuntu uri mu Burusiya cyangwa mu majyaruguru y’umugabane w’Amerika hifashishijwe uburyo bugezweho bw’imbuga nkoranyambaga nka Whatsapp, Facebook, Twitter.

Kurubu abantu babarirwa mu ma miliyari n’imisaga bakoresha uburyo bw’itumanaho rigezweho bahererekanya ubutumwa bugufi ndetse bigeze aho isi yahindutse umudugudu kubera inyoroshyo yazanywe n’ubu buryo.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
saïd

Ntangoran

binel

yewe abahanga ku isi bariho pe

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru