Yanditswe kuya 2017-12-04 02:25:12
Umuhanzi Becca yiteguye guteza imbere ibikorerwa muri Afurika
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 917


Mu gihugu cya Ghana haravugwa umuhanzi witwa Becca uri kugira uruhare mu
guteza imbere ibikorerwa muri Ghana ndetse no muri Afurika muri rusange.

Ighugu cya Ghana cyashizeho uburyo bwo gukoresha ibikorerwa iwabo mu
gihugu kugira ngo bateze imbere iby’iwabo bityo bagabanye gukoresha iva
hanze ya Ghana.

Becca umuhanzi akaba n’umukinyi wa Filime niwe wafashe iya mbere mu guteza
imbere ibikorerwa muri Ghana ndetse no muri afurika muri rusange yambara
imyenda idoze mu bitenge mu buryo bwo guteza imbere ibikorerwa muri Ghana
nuko abahanzi b’ibyamamare ndetse nabamukerarugendo aribo bafata iya mbere
bagaragaza ko bishimiye ibikorerwa muri Ghana ndetse no muri Afurika muri
rusange.

Ibi bikazagerwaho bambara ibikorerwa muri Ghana kuberako uburyo wambaye
bizajya bibonwa na buri wese ndetse akanamenya aho uturuka. Hari abahanzi
bamenyekanye mu guteza imbere ibikorerwa muri Ghana bityo rero n’abandi
bahanzi ngo bagakwiye guterwa ishema no gukoresha ibikorerwa iwabo.

Becca ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akanaba umukinnyi wa
firime nubwo yakunze kuba hanze ya Ghana cyane, gusa Becca akunda Afurika
doreko n’ibihangano byo bibigaragaza aho kenshi yakundaga kuririmba
indirimbo zitaka Afurika na Ghana muri izo ndirimbo twavugamo nka African
woman ndetse n’indi ndirimbo yitwa Forever .

Becca ajyakunda kugaragara kenshi yambaye ibikorerwa hano iwacu ku mugabane
wa Afurika mu buryo bwo guteza imbere ndetse no kumenyekanisha
ibikorerwa muri afurika.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru