Yanditswe kuya 2017-12-04 02:30:48
Ibyishimo byinshi ku bana basangiye iminsi mikuru isoza umwaka n’umukuru w’igihugu-AMAFOTO
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1055

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame basabanye n’abana ndetse n’ababyeyi babo bahuriye mu muryango Imbuto Foundation iminsi mikuru isoza umwaka ya Noheli n’ubunani.

Kuri iki cyumweru nibwo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame hamwe n’umufasha we basabanye n’abana muri Village Urugwiro babifuriza kuzizihiza iminsi mikuru isoza umwaka neza ndetse babaha n’intashyo bagomba gushyira ababyeyi babo.

Perezida Kagame yagize ati : “Nk’ababyeyi ndetse n’abayobozi banyu turabifutiza ibyiza byose. Nimusubira aho mwaturutse, mudutahirize ababyeyi banyu, abarezi banyu, ndetse n’abandi bana bagenzi banyu.”

Aba bana bakaba bashimishijwe bikomeye no gusabana n’umuryango w’umukuru w’igihugu ndetse bakaba baboneyeho umwanya wo gusabana bagahuza urugwiro.


Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM

Amafoto : Village Urugwiro


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru