Yanditswe kuya 2017-12-04 03:05:09
Burera : Umuco wo gukocora cyangwa kwishyingira urigukendera
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 454


Nubwo bamwe bavugako gukocora cyangwa kwishyingira byahozeho kuva na kera ariko magingo aya ni umuco udashigikiwe na benshi muri iki kinyejana turimo kuko umukobwa aho ava akagera aba akeneye gukora ubukwe.

Nk’uko bamwe mu batanze ubusobanuro bavuga ko kwishyingira ari igikorwa cy’uko umukobwa yishyira umusore akamugira umugore ariko bakongerahoko umukobwa asanga uwo musore ari uko babivuganye abandi bati hari igihe umukobwa ashobora gusura umuhungu maze umuhungu agafatiraho umukobwa akaba abaye umugore atyo akamera nk’uwateruwe.

Ariko nubwo izi ngeso ziboneka hirya no hino mu gihugu, aha ni mu karere ka Burera, umurenge wa Cyanika aho umubyeyi witwa Umutesi Razia, avuga ko ibi byose bigira ingaruka mbi ku mpande zombie, kuko iyo umusore atasabye ngo ahabwe umukobwa kumugaragaro nta gaciro agira mu muryango w’umukobwa n’ubwo babyarana inshuro zingahe kandi ngo uwo mukobwa nawe aba ameze nk’indaya kuko umwanya uwo ariwo wose ashobora kujugunywa hanze ntagire kirengera.

Kayitsinga Faustin umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika
Habimana we ati “ yego abo kubikora barabikora ariko ingaruko mbi nizo birengagiza kuko bikururira ibibazo ubwabo bidasize abazabakomokaho”.

Hitayezu JMV ni umugabo arubatse afite umugore n’abana babiri ati “nabanje kumvikana n’umukobwa ariko ntafite amikoro ahagije kuburyo twarigusezerana, nibwo twahisemo kwambuka umupaka tujya gutura hakurya, narimfite amafaranga make dutangirirayo ubuzima, tumaze kubyara umwana wa mbere nibwo twagarutse, ariko icyantunguye ni uko mu minsi mike nakiriwe n’ubuyobozi buranyigisha maze amasomo aramfata numva neza ingaruka zo kubana n’umugore tudasezeranye ko ari mbi gusa”.

Bwana Kayitsinga Faustin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika yasobanuye muri ayo magambo ”mu byukuri umuco wo kwishyingira urahari ariko ugenda ucika, kuko bihereye mu midugudu abaturage barahugurwa kuburyo niyo hamenyekanye abishyingiye bashobora gutandukanya ariko cyane cyane hifashishwa ubukangurambaga”.

Yokomeje avugako umuco wa kwishyingira ari mubi, bityo bakaba bakangurira urubyiruko ndetse n’abaharikwa ko ari ingeso mbi cyane muri sosiyete Nyarwanda kuko biteza amakimbira mu buryo butandukanye harimo no kutubahana bikaba byavamo no gutandukana n’andi makimbirane.

Yanditswe na Aimant Kwizera


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru