Yanditswe kuya 2017-12-04 03:43:41
Grace Mugabe arijujutira uburyo leta nshya ya Zimbabwe iri gufata umuryango we
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 9816

Umufasha wa Robert Mugabe wahoze ari umukuru w’igihugu cya Zimbabwe arijujutira uburyo inzego za Leta nshya zikomeje kwitwara mu kubangamira imitungo y’uyu muryango wahiritswe ku butegetsi.

Grace Mugabe nyuma yaho inzego za gisirikare zifashije abaturage gukuraho umukambwe Mugabe ku butegetsi kurubu ntamerewe neza kubw’imitungo ndetse n’ubucuruzi bwabo bukomeje kugenda ahari indimuka biturutse kubutegetsi bushya buriho burangajwe imbere na Emmerson Mnangagwa perezida mushya w’iki gihugu.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The Zimbabwe Independent Grace Mugabe akaba ababajwe n’uburyo ubucuruzi bw’umuryango we ndetse n’indi mitungo yabo bikomeje kugenda bitotezwa kuva ubwo hatangiraga inkubiri y’iyeguzwa rya Perezida Mugabe.

Grace akaba yasabye abayobozi banyuranye ndetse n’abandi banyacyubahiro bakuru muri iki gihugu barimo Perezida Emmerson Mnangagwa, umugaba mukuru w’ingabo Constantino Chiwenga, ndetse n’umu padiri uvuga rikijyana Fidelis Mukonori ko babafasha bakabarenganura.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
binel

isi niko imera uyu munsi uba wica ugakiza ejo ukaba utakambira aband

bosco

imisi irasa ntingana

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru