Yanditswe kuya 2017-12-04 04:08:15
Ubuhamya : Nubwo afite ubumuga, yahisemo kudoda inkweto none yiteje imbere bigaragara
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 805


Ubwo Didace Niragire yari afite imyaka 15 y’amavuko yahuye n’ubuzima bwo kunenwa mu muryango ubwo yahuraga n’insanganya zo gucika ukuguru, yahuye n’ubuzima bugoye cyane kuberako atari agifite gukora nkuko byari bisanzwe.

Niragire akimara kubona ko ubuzima butangiye kumugora yasobanuye uburyo yegereye umuturanyi wari umudozi w’inkweto maze atangira kwiga umwuga wo kudoda atyo, aho akaba atuye mu mudugudu wa Majyambere, akagari ka Kamanyana, umurenge wa Cyanika, akarere ka Burera nko muri metero 500 uvuye kumupaka wa Cyanika ho mu Rwanda.

Niragire ariho adoda inkweto mu Gasantere ka Cyanika mu Karere ka Burera
Niragire ati, “Nkimara gucika akaguru numvaga ko byose birangiye ; murugo baranyanze, abaturanyi baranena, ubuzima burambihira kugeza ubwo nashatse kujya ku muhanda ngo nsabirize nk’uko abafite ubumuga bakunze kubigenza”, akomeza ati “Cyakora, mu mwaka wa 2007 hari umugabo twari duturanye wadodaga inkweto kandi bimutunze, naramwegereye ndamwinginga musaba ko yabinyigisha, yarabikoze nanjye mbifata vuba ntangira kujya ndodera abaturage inkweto bakampa igiceri.”

Uburyo Niragire abayeho :
Niragire hamwe n’abana be batanu n’umgore we babeshejweho n’umwuga we wo kudoda inkweto ndetse kandi ashobora no kubaha ibikenerwa byose nta handi avanye amikoro, yemeza ko kumunsi adashobora kubona amafaranga atari munsi ya 2000, ati” Aka ni akazi kantunze n’umuryango wanjye, ku munsi amafaranga nzigama ntajya munsi y’ibihumbi bibiri, hari n’ubwo ninjiza ibihumbi bitanu ku munsi. Iyo nihaye umushahara ku kwezi mbona ninjiza hagati y’ibihumbi 60 n’ibihumbi 80 nyakuye mu kudoda inkweto.”

Niragire imbere y’inzu yubatse yifashishije amafaranga akura mu kudoda inkweto
Kugeza ubu Niragire amaze kugura imashini ikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi imufasha gutunganya inkweto, yashoboye kwiyubakira inzu nini na anegse zayo ebyiri zifite agaciro ka miliyoni 10, yaguze amasambu atatu afite agaciro ka miliyoni 5, ibi byose yabishobojwe n’uko yagiye azigama make make uko yagiye ashobozwa.

Niragire afite ubumuga bw’akaguru

Aragira inama abafite ubumuga batiyubaha
Niragire avuga ko ababazwa cyane no kubona abafite ubumuga birirwa basabiriza hiryo no hino, akaba abagira inama zo gutekereza imishinga mito mito ihwanye n’ubushobozi aho kugirango babere umutwaro umuryango nyarwanda. Aragira ati “Niyo waba waracitse amaguru yombi cyangwa amaboko mu mutwe nta cyo haba harabaye ; hari byinshi wakora mu bushobozi bucye uba ufite nk’ufite ubumuga uhereye ku mahirwe ari mu gace utuyemo. Ushofora kudoda inkweto nk’uku kwanjye, wacuruza utuntu ducye ugakora n’utundi turimo aho kwirirwa usabiriza.”

Niragire yerekana ingano y’isambu yaguze mu mafaranga akura mu kudoda inkweto
Ku ruhande rw’abaturanyi ba Niragire bahuriza ku kuvuga ko bishimira intera uyu muturanyi wabo amaze kwigezaho kandi afite ubumuga bw’akaguru, bakaba babivuga bamugereranya na bagenzi be bahuje ikibazo ariko bo bahisemo kuyoboka imihanda aho birirwa basabiriza.

Dukundimana Onesphone, umwe muri abo baturage, agira ati “Icyo tumushimira ni uko atagiye ku muhanda ngo asabirize nk’uko bikunze gukorwa n’abandi bafite ubumuga nka we. Dusanga akwiye kubera abandi urugero kuko amaze kwiteza imbere, abenshi aturusha iterambere kandi dufite ingingo zose.”

Yanditswe na Aimant Kwizera


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru