Yanditswe kuya 2017-12-04 05:36:59
Abagabo bafite urahara bari munsi y’imyaka 40 biroroshye kuba bafatwa n’indwara y’umutima
Ibitekerezo:  4 Abayisuye: 2518


Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abaganga bavura umutima ryo ku
mugabane w’Ubulayi(U.N Mehta institute of cardiology) bwagaragaje ko
abagabo bari munsi y’imyaka 40 bakaba bafite uruhara ko byoroshye kuba
bafatwa n’indwara y’umutima.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abaganga bavura umutima bo
Ku mugabane w’Uburayi ndetse n’abaganga bavura umutima bo mu Buhinde,ubu
bushakashatsi bwakorewe ku bantu 2000 bo mu gihugu cy’Ubuhinde nuko basanga
bafite indwara y’umutima kandi bafite uruhara ndetse n’imvi.

Dokiteri Kamal Sharma umuyobozi wari uhagarariye ubu bushakashatsi yagize
ati‘ abagabo bafite hasi y’imyaka 40 bakaba bafite uruhara n’imvi
biroroshye cyane kuba bafatwa n’indwara y’umutima.”

Karmal yakomeje avugako ubushakashatsi bakoze bwerekanye ko abagabo bari
hasi y’imyaka 40 bakaba bafite imvi n’uruhara byoroshe cyane kuba barwara
indwara y’umutima kuko ubushakashatsi bakoreye ku bagabo 2000 babasanzemo
indwara y’umutima bari bafite urahara n’imvi.

yakomeje avugako kwiyongera kw’amavuta menshi mu mubiri nabyo bitera
indwara y’umutima ndetse n’umuvuduko w’amaraso ukabije. Amakuru dukesha
Medical news today avuga ko ubu bushakashatsi buzasomwa ku munsi wahariwe
indwara y’umutima uzaba ku nshuro yawo ya 65.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
joyeuse

Ko abantu baba barashyize uruhara rufitwe nabenshi kabisa

joyeuse

Ko abantu baba barashyize uruhara rufitwe nabenshi kabisa

Cesar Calife

This story needs a deep research to convince the audience !

wellars

iyi nkuru ntabwo isobanutse mwajyaga mugerageza ariko ubu mudupfunyikiye ikibiribiri

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru