Yanditswe kuya 2017-12-04 06:16:10
Burundi : Ucunga umutekano yabaye imvano y’umutekano mucye mu baturage
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 3478

Benshi mu baturage baturiye mu gace ka Musaga mu murwa mukuru wa Bujumbura bahinze umushyitsi ubwo bari babonye umugabo wambaye nk’abasivile ahetse imbunda kurutugu yo mu bwoko bwa kalachnikov agenda atembera abaturage bashya ubwoba.

Nkuko bamwe mu baturage baturiye muri aka gace babitangarije RPA baje gutangaza ko bamenye ko uwo muntu ari umwe mu bashinzwe umutekano urwego rwa Police ukorera kuri sitasiyo ya police ya Musaga.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku cyumweru nibwo abaturage bo muri Musaga bahuye n’uyu mugabo maze bihutira gutabaza inzego z’umutekano ngo zikurikirane uwo mugabo kubwo guhungabanya umutekano n’umudendezo wabo baza gusanga ari umwe mu bashinzwe kurinda umutekano maze basaba umukuru wa police muri ako gace ko yatanga igihano cy’intanga rugero kuri iyo mico mibi y’uwo mu police utajya wambara impuzangano gusa ngo ntacyo byatanze ntiyigeze akurikiranwa.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Léonidas

Vyarabaye nabi usanga urutakorwako namba atahitanye abantu Imana ishimwe

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru