Yanditswe kuya 2017-12-04 08:35:35
Amafoto y’umunsi : Cyera habayeho Kigali !
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 12264

Uko umunsi uza n’undi ugataha iterambere ry’u Rwanda rigenda rizamuka umunsi ku munsi ari nako inyubako ndetse n’ibikorwa remezo bigenda bizamurwa hirya no hino mu turere by’umwihariko kuri Kigali ndetse n’imijyi itandatu yunganira uyu murwa mukuru w’u Rwanda.

Inyubako z’amagorofa arenga 13 agerekeranye, imiturirwa y’ikitegererezo muri Afurika ndetse n’isuku n’umutekano birangwa muri uyu mujyi ahagana mu mwaka w’i 1960 ntawari kwiyumvisha iby’uyu murwa mukuru w’u Rwanda ko ari wo uba uhuruza amahanga avuye imihanda yose.

Mu gihe usanga hari imijyi imaze imyaka irenga magana ibayeho ndetse itatswe n’imiturirwa imaze imyaka iri hejuru y’ijana, Kigali ni umujyi umaze imyaka 110 ubayeho aho washinzwe n’umudage Dr. Richard Kandt ubwo icyo gihugu cya Kolonizaga u Rwanda gusa waje kuba umurwa mukuru w’u Rwanda mu mwaka w’i 1962.

Umujyi wa Kigali uri mu Mijyi yaguka cyane ku mugabane wa Afurika. Kigali yavuye ku bantu 20 b’abacuruzi mu mwaka wa 1909 igera ku bantu barenga 6000 mu mwaka wa 1962 ku buso bwa kilometero kare 3 gusa. Kugeza ubu ifite abaturage basaga Miliyoni imwe bayibarizwamo ndetse n’abandi bakora ingendo za buri munsi bakora ubucuruzi bwambukiranya intara.

Aya ni amwe mu mafoto agaragaza uyu murwa mu gihe cyo hambere uyu murwa ukirwana no kwiyubaka


Ifoto yafashwe n’indege igaragaza iyari Kigali muri icyo gihe mu masangano y’imiganda mu mujyi rwa gati


Inyubako y’ishuri ry’Ababiligi riri i Kigali mu mujyi rwa gati


Iyi ni inyubako yubatswemo umusigiti bwa mbere muri Kigali


Mu bibaya n’imisozi bya hazwi nko ku Kimihurura


Ku gasongero ku musozi wa Kiyovu ahari inyubako kurubu z’amagorofa


Mu bibaya ndetse no ku gasozi ko kuri Imburabuturo yo hambere


Hafi y’amarembo ya ahari Serena Hotel kurubu

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM

Amafoto : Dr. Sterckx


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru